• AHABANZA
  • Politike
    • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
    • Amateka
  • TRIBUNETV
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
18 °c
Kigali
19 ° Mon
20 ° Tue
20 ° Wed
20 ° Thu
Monday, May 16, 2022
Ntabyabonetse
Reba Byose
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
Ahabanza Nyamukuru

Amashyaka 9 atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda yandikiye ONU ayisaba kuyahuriza nayo mu biganiro

Na Ally Jado
May 12, 2022
Muri Nyamukuru, Politike
30 3
0
Amashyaka 9 atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda yandikiye ONU ayisaba kuyahuriza nayo mu biganiro
23
Yasangijwe
466
Yasuwe
WhastappShare on FacebookShare on Twitter

Amashyaka 9 arangajwe imbere na DALFA Umurinzi ya Victoire Ingabire Umuhoza, avuga ko yandikiye Umuryango w’Ubibumbye asaba ibiganiro na Guverinoma y’u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Ijwi ryaAmerika dukesha iyi nkuru, Madame Victoire Ingabire Umuhoza, Perezida w’Ishyaka DALFA- Umurizi ritaremerwa mu Rwanda, yavuze ko bandikiye Umuryango w’Abibumbye (ONU) bawusaba ko wakotsa igitutu Leta y’u Rwanda kugira ngo yemere ibiganiro n’abo batavuga rumwe na yo.

Victoire Ingabire avuga ko iyi baruwa yashyizweho umukono n’amashyaka atavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ndetse n’amashyirahamwe yigenga adaharanira inyungu.

Ingabire yakomeje avuga ko u Rwanda ari rwo pfundo ry’umutekano muri Afurika y’ibiyaga bigari ariko ngo ntibumva ukuntu Umuryango w’Abibumbye utarukangurira gutegura ibiganiro by’amahoro n’abo batavuga rumwe.

Yagize ati ”Ibihugu byinshi bya hano muri Afurika y’Iburasirazuba byakanguriwe na ONU kuganira n’abatavuga rumwe ariko u Rwanda bararwirengangije barufata nk’Igihugu gifite umutekano, ni muri urwo rwego twandikiye ONU kugira ngo tuyikebure, yotse igitutu Leta y’u Rwanda natwe tuganire nayo.”

Ishyaka Development And Liberty For All (DALFA)- Umurinzi ryashinzwe na Ingabire Victoire Umuhoza nyuma yo kuva muri FDU- INKINGI yabareye Umuyobozi igihe kinini.

Abasesenguzi mu by’amategeko bavuga ko bigoye cyane uyu mutegarugori kuba yashinga Ishyaka mu Rwanda kuko afite imiziro yo kuba yarafunzwe igihe kirenze amezi 6, kandi mu mategeko yashyizweho n’urwego RGB avuga kugiran go ishyaka ryandikwe kimwe mu by’ingenzi ari uko bamwe mu bayobozi b’ikubitiro bagomba kuba batarahawe igihano cy’igifungo kirenze amezi 6.

Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM

Inkuru Iheruka

Djugu: Havumbuwe indi mirambo irenga 50 yishwe n’abarwanyi ba CODECO

Inkuru Ikurikira

Perezida Ndayishimiye yahishuye ko abagerageje Coup d’état bahungiye mu Rwanda bamusabye imbabazi

Inkuru Ikurikira
Perezida  Ndayishimiye yahishuye ko abagerageje Coup d’état bahungiye mu Rwanda bamusabye imbabazi

Perezida Ndayishimiye yahishuye ko abagerageje Coup d'état bahungiye mu Rwanda bamusabye imbabazi

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Contacts

Marketing: 0788663576
Editor: 0780341467
Management: 0789605667
Emails: info@rwandatribune.com

Facebook Twitter
  • English
  • French
  • Tribune Tv
  • Amategeko agenga Ubwanditsi
  • Tuvugishe
  • Ubufasha

© 2020 Rwanda Tribune Developed by Codity.

  • #4422 (no title)
  • Advertise
  • Advertisement
  • Ahabanza
  • Attribution
  • Blog
  • Cart
  • Checkout
  • Contact
  • Contact Us
  • Home 2
  • Home 3
  • Home 4
  • Home 5
  • Home Default 2
  • Home with 2 sidebar
  • Home with no sidebar
  • Home with sidebar left
  • Home with sidebar right
  • Imikino
  • LoginPress
  • My account
  • POLITIKE
  • Rwanda Tribune
  • Sample Page
  • Shop
  • Slider style 9
  • Social counter widget
  • Text Formatting and Lists
  • Tribune Tv
  • Typography
  • Urukundo
  • Video list widget
  • Weather widget
  • yyy

© 2020 Rwanda Tribune Developed by Codity.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Create New Account!

Fill the forms bellow to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In