• AHABANZA
  • Politike
    • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
    • Amateka
  • TRIBUNETV
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
18 °c
Kigali
19 ° Mon
20 ° Tue
20 ° Wed
20 ° Thu
Wednesday, August 10, 2022
Ntabyabonetse
Reba Byose
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
Ahabanza Nyamukuru

Amata ashobora kubyara amavuta ngahangana na Perezida Kagame mu matora- Me Ntaganda

Na Martin
August 4, 2022
Muri Nyamukuru, Politike
47 2
0
Amata ashobora kubyara amavuta ngahangana na Perezida Kagame mu matora- Me Ntaganda
35
Yasangijwe
703
Yasuwe
WhastappShare on FacebookShare on Twitter

Umunyapolitiki Me Ntaganda Bernard ubarizwa mu Ishyaka PS Imberakuri igice kitaremerwa n’amategeko y’u Rwanda yongeye gushimangira ko yiteguye guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu Matora ateganyijwe mu Mwaka wa 2024.

Ibi yabitangarije Radiyo mpuzamahanga ijwi rya Amerika mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Thomas Kamirindi kuri uyu wa 04 Kanama 2022.

Muri iki kiganiro, Me Ntaganda Bernard yahise anatangaza  uwo atekereza ko bazahangana maze adashidikanya avuga ko ari Perezida Paul kagame bityo ko amata ashobora kubyara amavuta ahanganye n’umukandida wa FPR inkotanyi we avuga adashidikanya ko  ntawundi usibye Perzida Paul Kagame.

Yagize ati “Ntabwo ari ubwa mbere. Sinzi niba itangazo ritarakugezeho. ahubwo ndatangaye ko ari ubwa mbere ubyumvise. Bimaze igihe rwose kandi niyemeje kuba umukandida nkatsindira amatora y’umwaka wa 2024. Nkaba nizeye rwose ko ngize amahirwa nzahangana n’umukandida wa FPR Inkotanyi, amata akaba yabyara amavuta mpanganye na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kandi nkeka ko bizashoboka kuko na we yivugiye ko ashobora kongera kwiyamamaza mu yindi myaka 20 iri imbere.”

Si ubwa mbere Me Ntaganda Bernard atangaje ko aziyamazaza ku mwanya w’umukuru w’Igihugu mu matora yo mu 2024, kuko no ku wa 19 Gicurasi 2022 mu itangazo ry’amapaji abiri yandikiye Abanyarwanda bose abamenyesha ko ashaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

Muri iri tangazo yagize ati “Imyaka ibaye 31 ndi mu ruhando rwa Politiki, nyuma y’igihe kirekire u Rwanda ruyobowe n’ishyaka rimwe (MRND), mu mwaka 1991 ryaje kwemerera andi mashyaka gukora, kuva ubwo ndi umwe mu batangije ishyaka Riharanira Demokarasi n’Amajyambere (PSD).”

Yakomeje avuga ko yaje kuva muri PSD kubera ko yari atacyumvikana n’ingingo z’imiyoborere yaryo arishinja kuvugirwamo na FPR maze agahitamo gushinga irye rya PS Imberakuri.

Mu mwaka wa 2010 Bernard Ntaganda nabwo yagerageje gushaka kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu ariko kuwa 24/06/2010 aza gufungwa ndetse ahamwa n’ibyaha  birimo kuvutsa igihugu umudendezo, gukurura amacakubiri n’ivangura mu Banyarwanda  n’ubufatanyacyaha mu gukora imyigaragambyo nta ruhushya.

Kuva yafungurwa mu mwaka 2014, ntiyahwemye gukorana n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ari nabyo byatumye ubuyobozi bw’Ishyaka PS Imberakuri igice cyemewe n’amategeko y’u Rwanda bufata icyemezo cyo kumwirukana muri iri shyaka, nkuko byemeje na Mukabunani Christine uyiyobora kugeza magingo aya.

Ingingo ya 99 y’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu mwaka w’2003 nkuko ryavuguruwe mu mwaka 2015, iteganya ibyo Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika agomba kuba yujuje aribyo:Kuba afite ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko, Kuba nta bundi bwenegihugu afite, Kuba indakemwa mu myifatire no mu mibanire ye n’abandi, Kuba atarigeze akatirwa burundu igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu (6), Kuba atarambuwe n’inkiko uburenganzira mbonezamubano n’ubwa politiki; Kuba afite nibura imyaka mirongo itatu n’itanu (35) y’amavuko mu gihe cyo kwiyamamariza uwo mwanya, Kuba aba mu Rwanda igihe asaba kwiyamamariza uwo mwanya.

Muri aya mategeko hakaba hari irishobora kugonga Mr Bernald Ntaganda kuko yakatiwe igihano kirenze amezi atandatu nk’uko amategeko abiteganya.

Claude HATEGEKIMANA
RWANDATRIBUNE.COM

Inkuru Iheruka

Guverinoma y’u Rwanda yagize icyo ivuga ku rugendo rwa Antony Blinken mu Rwanda

Inkuru Ikurikira

Umuryango w’abibumbye ONU urashinja u Rwanda gutera inkunga M23

Inkuru Ikurikira
Umuryango w’abibumbye ONU urashinja u Rwanda gutera inkunga M23

Umuryango w'abibumbye ONU urashinja u Rwanda gutera inkunga M23

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Contacts

Marketing: 0788663576
Editor: 0780341467
Management: 0789605667
Emails: info@rwandatribune.com

Facebook Twitter
  • English
  • French
  • Tribune Tv
  • Amategeko agenga Ubwanditsi
  • Tuvugishe
  • Ubufasha

© 2020 Rwanda Tribune Developed by Codity.

  • #4422 (no title)
  • Advertise
  • Advertisement
  • Ahabanza
  • Attribution
  • Blog
  • Cart
  • Checkout
  • Contact
  • Contact Us
  • Home 2
  • Home 3
  • Home 4
  • Home 5
  • Home Default 2
  • Home with 2 sidebar
  • Home with no sidebar
  • Home with sidebar left
  • Home with sidebar right
  • Imikino
  • LoginPress
  • My account
  • POLITIKE
  • Rwanda Tribune
  • Sample Page
  • Shop
  • Slider style 9
  • Social counter widget
  • Text Formatting and Lists
  • Tribune Tv
  • Typography
  • Urukundo
  • Video list widget
  • Weather widget
  • yyy

© 2020 Rwanda Tribune Developed by Codity.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Create New Account!

Fill the forms bellow to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In