Mu turere twa Musanze na Burera, mu mirenge ya Busogo na Cyanika habereye ibikorwa byo kwiyamamaza ku mukandida perezida Dr Frank HABINEZA n’abakandida depite 50 biyamamariza kujya mu nteko ishinga amategeko.
Kuri uyu wa gatanu tariki 12 Nyakanga 2024 ishyaka Green Party ryakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza aho byakomereje mu ntara y’Amajyaruguru.
Ni ibikorwa byitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego za Leta bose bari baje kwakira kandida perezida Dr Frank Habineza.
- Kwamamaza -
Mayor w’akarere ka Musanze, Nsengimana Clodien yakiriye abashyitsi abaha ikaze maze anasaba abaturage kwitegura ubukwe neza bakazatora neza.
Vis Mayor ushinzwe ubukungu mu karere ka Burera, Mwiseneza Jean Baptiste yahaye ikaze perezida w’ishyaka green party nabasangirangendo be .
Hon Ntezimana Jean Claude akaba n’umunyabanga mukuru w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije yasobanuriye abaturage impamvu bagomba kubatora avuga ko ubwo bari mu nteko ishingamategeko ibyo bari barabasezeranyije 2017 babikoze hejuru ya 70% akavuga kandi ko ibyo bibaha imbaraga zo gukomeza kwitabira amatora.
- Kwamamaza -
Ati” Turabasaba rero kongera umubare w’abadepite kugira ngo tujye tubagereza ibibazo aho bigomba gukemukira maze by’umwihariko abasaba kuzatora kandida perezida Dr Frank Habineza.
Ati” Nimudutora muzaba mushyigikiye ibitekerezo bizima.
Dr Frank akaba kandida perezida w’ishyaka yavuze ko ashimira abaturage. Ati” turabashimira ko mwatugiriye icyizere mukatwinjiza mu nteko ishinga amategeko ariko nanone tunabasaba amajwi kugira ngo tuzabakorere byinshi”.
Dr Habineza yavuze ko nibatorwa hari byinshi bateganyiriza abanyarwanda birimo guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi ko muri urwo rwego bazagabanya gukoresha ifumbire mva ruganda bagakoresha imborera.
Yasobanuye ko ifumbire mva ruganda nyinshi ishobora gukururira abanyarwanda ibibazo birimo indwara zidakira nka cancer ko ariyo mpamvu bazashyiraho gahunda ihamye yo gutunganya ifumbire y’ imborera mu rwego rwo guhangana n’ibyo bibazo.
Si ibyo gusa kuko yanavuze ko bigorana ko umuntu bamuha inguzanyo yo gushora mu buhinzi n’ubworozi ko bazashyiraho ikigega ku murenge umuntu akajya abona inguzanyo bimworoheye kizajya cyungukirwa 2%.
- Kwamamaza -
Kandi yavuze ko nibamutora buri mwana azajya aba afite itungo rigufi ndetse no muri buri rugo ngo ibyo bizakorwa mu rwego rwo kurwanya igwingira mu bana ndetse no gukirigita ku gafaranga.
Ndetse yongeraho ko ibyo byose bizakorwa muri gahunda yo kurwanya ubushomeri mu rubyiruko.
Dr Frank Habineza yashimangiye ko bemera ko RIB ariyo yonyine yafunga umuntu ngo ariyo mpamvu vuba aha mu kwa cyenda ibigo by’inzererezi na transit center bizakurwaho.
Yakomeje agira ati” Hari ibyo twakoze ndetse hari n’ibyo tuzakora.
Ni twe twashyizeho post de sante ariko ntabwo twishimiye uburyo zikora kuko hari izikora rimwe mu cyumweru izindi zigafunga turifuza kuzazongerera ubushobozi abaturage bakajya bivuza batavunitse.
Asoza Dr Frank Habineza yasabye abaturage kuzamugirira icyizere bakamutora akongeraho ko ibyo abasezeranya byose atabigeraho wenyine abasaba no kuzatora abakandida depite b’ishyaka Green Party.
Harabura iminsi ibiri gusa hakaba amatora mu Rwanda ku mwanya wa perezida wa Repubulika ndetse no ku mwanya w’abadepite, ibikorwa byo kwiyamamaza bikazakomereza mu turere twa Rwamagana na Nyarugenge ejo ku wa gatandatu tariki 13 Nyakanga.
Icyitegetse Florentine