Mu mukino wo kwishyura wahuje ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 na Libya, U Rwanda rutahukanye itsinzi y’ibitego 3:0 bituma rusezerera Libya mu ijonjora ry’ibanze.
Ni umuniko waberaga kuri Stade ya Huye mu karere ka Huye mu ntara y’Amajyepfo, aho amakipe yombi yarwaniraga itike y’ijonjora rya Mbere ryo gushaka itike iberekeza mu gikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 23.
Ibitego by’amavubi byatsinzwe na Niyigena Clement(38’,53) n’igitego cya Rudasingwa Prince cyo ku munota wa 72 w’umukino.
U Rwanda rwarangije umukino ku giteranyo cy’ibitego 4 : 4 bya Libya, gusa u Rwanda rukomeza kubw’Igitego rwatsindiye hanze y’u Rwanda.
Mu mukino wa Kabiri w’Ijonjora, u Rwanda ruzahura n’ikipe y’igihugu ya Mali, irokotse muri zo ibone itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika kiteganijwe kubera muri Marroc mu mwaka utaha 2023.