Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kugaragaza kubogama ku buryo bukomeye ku kibazo cya Paul Rusesabagina .
Igikomeje gutangaza benshi n’uburyo USA ishaka kugira umwere Paul Rusesabagina ariko ikirengagiza Nsabimana Callixte Sankala , Nsengimana Herman n’abandi bahoze ari abarwanyi ba FLN.
Nsabimana Callixte Sankara yahoze ari umuvugizi wa FLN akimara gufatwa asimbuzwa Nsengimana Herman nawe utaramaze kabiri ahita atabwa muri yombi.
Icyo gihe umutwe wa FLN wari ishami rya gisirikare ry’impuzamashyaka ya MRCD -Ubumwe ( CNRD ,RRM ,RDI Rwanda Nziza na PDP Imanzi).
Paul Rusesabagina yari umuyobozi mukuru wa MRCD-Ubumwe ndetse bikaba bizwi ko ariwe wahembaga Sankara anatanga amafaranga menshi muri uyu mutwe nk’uko yabyisobanuriye ubwe.
Ubwo FLN yagabaga ibitero byambere i Nyabimata , Sankara na Rusesabagina bumvikanye mu binyamakuru bitandukanye bigamba ibyo bitero bavuga ko umutwe bayoboye FLN watangije intambara ku Rwanda.
Muri Gicurasi 2019 nyuma yifatwa rya Nsabimana Callixte Sankara, MRCD yasohoye itangazo ryashyizweho umukono na Paul Rusesabagina , avuga ko Herman Nsengimana yasimbuye Nsabimana Callixte ku buvugizi bwa FLN.
Icyo gihe Rusesabagina yavuze ko Nsengimana yakoranye bya hafi na Nsabimana yasimbuye, ndetse ko yamuhaye inshingano yizeye ko azagera ikirenge mu cy’uwamubanjirije.
Muri iryo tangazo, Paul Rusesabagina wari umukuru wa MRCD yavuze ko “Urugamba rukomeje ,ko umutwe wa FLN ukomeje guhangana n’ingabo za FPR”.
yongeraho ko abarwanyi b’umutwe wa FLN “Bahagurukanye ikibatsi n’ubukana buhagije ngo babohore Abanyarwanda mu gihe cya vuba”.
Bwa mbere imbere y’urukiko, Paul Rusesabagina yemeye ko yateye inkunga y’ama-euro 20,000 (arenga miliyoni 22 mu mafaranga y’u Rwanda) umutwe wa gisirikare wa FLN urwanya leta y’u Rwanda.
Mu rubanza rwa Sankara, yasabye ko urubanza rwe rwahuzwa n’urwa Paul Rusesabagina ngo kuko bahuje ibyaha ndetse akaba yari Boss we bityo ko atagakwiye kubiryozwa wenyine.
Hakomeje kwibazwa imamvu USA ikomeza guhatira u Rwanda kurekura Paul Rusesabagina ariko ikirengagiza abo yayoboraga nabo bamaze gukatirwa n’inkiko z’u Rwanda.
Ese Paul Rusesabagina arekuwe n’abo bari mu rubanza rumwe nabo bazarekurwa?
Hategekimana Claude