Nyuma y’uko Uburusiya bwohereJe ingabo nyinshi hamwe n’ibitwaro biremereye k’umupaka wabo na Ukraine ubu biri kuvugwa ko Uburusiya bushobora gutera Ukraine.
Ibi byatangajwe na Perezida Joe Biden wa Leta zunze ubumwe za Amerika aho yaburiye Ukraine ko ishobora guterwa n’Uburusiya, mu kwezi gutaha, nk’uko ibiro bye White House bibivuga. Hagati aho Uburusiya buvuga ko bubona icyizere cyo gucyemura aya makimbirane nyuma y’uko Amerika yanze ibyifuzo byabwo by’ibanze, bugenda biguru ntege.
Kurunda ingabo z’Uburusiya ibihumbi bibarirwa muri za mirongo hafi y’umupaka na Ukraine mu byumweru bicye bishize byongereye ubwoba kuri Ukraine ko igihe icyaricyo cyose bagabwaho ibitero.Uburusiya ariko bukavuga konta gahunda bufite yo gutera.
Perezida wa Amerika yavuze biriya mu kiganiro yagiranye Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine kuri telephone kuri uyu wa 27 Mutarama 2022. Umuvugizi w’igice gishinzwe umutekano w’igihugu muri White House Emily Horne yavuze ko Perezida Biden yabwiye mugenzi we ko “bishoboka cyane ko Abarusiya bazatera Ukraine mu kwezi kwa kabiri.”
Mu kiganiro cy’ababagabo , Biden “yashimangiye ko Amerika hamwe n’inshuti zayo biteguye gusubiza bya nyabyo Uburusiya mugihe bwaba buteye Ukraine”, nk’uko itangazo rya White House ribivuga.
Perezida Zelensky yavuze ko baganiriye “ku muhate w’ububanyi n’amahanga mu guhosha amakimbirane, tunemeranya ibikorwa twafatanya ahazaza.”Urubuga rw’amakuru Axios, rusubiramo abantu baruhaye amakuru ko aba bategetsi batumvikanye ku buryo ibitero by’Uburusiya byaba koko biri bugufi.
Inzobere zimwe mu bya gisirikare zivuga ko Uburusiya bwaba butegereje ko ubutaka muri Ukraine bwuzura urubura kugira ngo binjizeyo ibikoresho bikomeye.
Kuwa kane kandi, Amerika n’inshuti zayo bakangishije ko mu gihe Uburusiya bwaba buteye Ukraine bazahagarika ifungurwa ry’umuyoboro uzatuma bwohereza gas mu burengerazuba bw’Uburayi.
Uwo muyoboro uzwi nka Nord Stream 2 uva mu Burusiya ukagera mu Budage, kuwa kane abategetsi i Berlin bavuze ko uwo mushinga wafatirwa ibihano niba Uburisiya buteye.Ibihugu by’iburengerazuba bishyize hamwe bivuga ko bizibasira ubukungu bw’Uburusiya nibutera.
Uwo muyoboro wa 1,225km wubatswe mu gihe cy’imyaka itanu kandi watwaye miliyari 11$. Bitezwe ko uyu mushinga uzakuba kabiri ingano ya gas Uburusiya bwohereza mu Budage.
Gusa nturatangira gukoreshwa, kuko mu kwezi kwa 11 abagenzuzi bavuze ko utubahirije amategeko y’Ubudage maze baba bahagaritse kuwemeza.
Uburusiya bwo buhakana umugambi wo gutera gusa mu kwezi gushize bwasabye ibihugu by’iburengerazuba ibintu byinshi mu rwego rw’umutekano, birimo ko Ukraine itakwemererwa na rimwe kwinjira mu bufatanye mu bya gisirikare bwa NATO/OTAN.
Dmitry Peskov, umuvugizi w’ibiro bya perezida w’Uburusiya kuri uyu wa kane yavuze ko igisubizo cya Amerika gitanga “icyizere gicye” ariko yongeraho ko “buri gihe hari icyizere cyo gukomeza ibiganiro, biri mu nyungu rusange kumpandezombi n’Abanyamerika”.
Ibyo bombi basabanye ntabwo bizashyirwa kumugaragaro byose, ariko ushinzwe ububanyi n’amahanga bwa Amerika Antony Blinken yavuze ko ibyabo birimo ubusugire bwa Ukraine n’uburenganzira bwayo bwo kujya muri NATO.
Sergei Lavrov, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya, yavuze ko ibisubizo bya Amerika bidasubiza “impungenge z’ibanze” z’Uburusiya mu kwaguka kwa NATO.
UMUHOZA Yves