Mu muhango wabereye I Vatican , Antoine Kambanda amaze guhabwa inshingano zikirenga muri Kiliziya Gatolika nka Karidinali wa Mbere uvuka i Rwanda
Tariki 25 Ukwakira 2020 nibwo Papa Francis I yatangaje ko Arikiyepisikopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda yazamuwe mu ntera akaba yatorewe kuba Karidinari (Cardinal).
- Kwamamaza -
Musenyeri Antoine Kambanda wahawe inkoni ya Gishumba muri Nyakanga 2013, yabaye Umunyarwanda wa mbere ugizwe Karidinari akaba yimikanywe n’abandi 12 barimo ikenda bari munsi y’imyaka 80 y’ubukuru.
Musenyeri Kambanda Antoine yavutse ku itariki ya 10 Ugushyingo 1958, avukira muri Arikidiyosezi ya Kigali, afite imyaka 61.
Amashuri abanza yayigiye i Burundi no muri Uganda, amashuri makuru nyuma y’imyaka mike yagiye kuyakomereza muri Kenya. Yarangije amasomo ya Tewolojiya mu iseminari nkuru ya Nyakibanda muri Diyosezi ya Butare.
- Kwamamaza -
Tariki ya 8 Nzeri 1990, yahawe ubupadiri na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II i Mbare muri Diyosezi ya Kabgayi, igihe yari mu rugendo rwa Gishumba mu Rwanda.
Agihabwa ubusaseridoti, Musenyeri Kambanda yatangiriye ubutumwa bwe nk’umwarimu akaba n’ushinzwe amasomo mu iseminari Nto ya Ndera i Kigali.
Kuva mu 1993 kugeza mu 1999 yagiye gukomereza amasomo muri Kaminuza i Roma, ahakura impamyabushobozi ihanitse muri Tewolojiya Morale.
Kuva mu 1999 kugera mu 2005 yabaye umuyobozi wa CARITAS ya Arkidiyosezi ya Kigali, aba n’umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali.
Ildephonse Dusabe