Bamporiki Edouard ukurikiranyweho kwaka indonke, ku nshuro ya mbere ubwo yitabaga Urukiko ngo aburane mu mizi, yagaragaje inzitizi zo kuba atunganiwe bituma urubanza rwe rusubikwa.
Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, amaze igihe akurikiranyweho ibi byaha na we ubwe yiyemereye ubwo yasabaga imbabazi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022, yageze imbere y’Inteko y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kugira ngo aburane mu mizi ku byo akurikiranyweho.
Akigera imbere y’Urukiko, yabajijwe niba yiteguye kuburana, avuga ko atiteguye kuko umwunganira mu mategeko atabonetse kuko yagiye mu matora y’abanyamategeko ateganyijwe uyu munsi.
Ni inzitizi zanashimangiwe n’Ubushinjacyaha bwavuze ko Uregwa afite uburenganzira bwo kuburana yunganiwe bityo ko mu gihe agaragaza ko umunyamategeko we atabonetse, urubanza rwe rwasubikwa.
Urukiko rwahise rusubika uru rubanza, rurwimurira mu cyumweru gitaha tariki 21 Nzeri 2022.
RWANDATRIBUNE.COM