Mu mahangaNyamukuruUmutekano

Beni : Ingabo za   FARDC  na  MONUSCO  zakomye mu nkokora igitero cya  ADF  mu gace Mbau.

Ingabo za   FARDC  na  MONUSCO  zakomye mu nkokora igitero cya  ADF  mu gace Mbau.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, tariki ya 11 Gashyantare, Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) ku bufatanye n’ingabo za MONUSCO zakomye mu nkokora igitero cy’inyeshyamba za ADF ubwo zagabaga igitero ku baturage  ba Mbau, mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’umujyi wa Beni. Ni mu birometero 20 ngo ugere mu mujyi wa Beni.

Nkuko bitangazwa n’inzego z’umutekano  ngo ahagana mu masa mbiri n’igice z’ijoro (20h30’) z’isaha yaho, inyeshyamba za ADF zagerageje gutera mu isantare ya Mbau. Batayo ya mbere ibarizwa muri  Burigade ya 31y’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, ikambitse muri ako gace yahise itabara.

Inzego z’umutekano  zakomeje zivuga ko uyu  mutwe wari witwaje intwaro ziremereye wahise ukomwa mu nkokora mu mirwano yamaze igihe cy’isaha imwe.

Iyi mirwano ikimara guhosha, haje Burigade ya MONUSCO, mu rwego rwo kungaira ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo(FARDC), ubwo yashyiraga ingabo zayo muri aka gace kugira ngo zicunge umutekano  waho.

Nta mibare iragaragazwa yabaguye cyangwa bakomerekeye muri iki gitero ariko inzego z’umutekano zikavuga ko  izi nyeshyamba zari zigamije guhungabanya umutekano w’abasivili ba Mbau.

Sosiyete sivili muri teritwari ya Beni ikaba yishimiye ubwo  butabazi bwa Batayo ya mbere ya Burigade ya 31 y’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kmngo ndetse n’ingabo zishinzwe kugarura amahoro za  MONUSCO.

Sosiyetye Sivili ikaba yifuza ko ubufatanye nk’ubu bwakomeza  mu kurwanya n’ibindi bitero by’inyeshyamba za  ADF  bikigaragara muri aka gace.

SETORA Janvier

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close