Mu mahangaNyamukuruUbukunguUbuzima

Bill Gates yatanze imfashanyo ya miliyoni 10 z’amadolari zo kurwanya inzige

Bill Gates yatanze imfashanyo ya miliyoni 10 z'amadolari zo kurwanya inzige

Umuryango Fondation Bill et Melinda Gates washinzwe n’umuherwe, Bill Gates, watanze miliyoni 10 z’amadolari y’abanyamerika yo gufasha kurwanya inzige zibasiye akarere ka Afrika y’Uburasirazuba.

Iyo mfashanyo izashikirizwa ishami rya ONU rishinzwe ubuhinzi n’ibiribwa kw’isi (FAO), ari naryo ryatabaje risaba amafaranga kugira ngo rishobore guhangana n’ikibazo cy’inzige zishobora gutuma haba amapfa akabije mu karere k’Ihembe no mu Burasirazuba bwa Afrika.

Umukuru wa FAO, Qu Dongyu, arashimira uwo muryango, agasaba n’abandi bagiraneza ko bafasha kugira ngo igice cy’ubuhinzi gisanzwe gitunze benshi mu turere bwugarijwe n’inzige gikingirwe.

Fondation Bill et Melinda Gates ni umuryango w’abagiraneza washinzwe n’uwo muherwe watangije i kompanyi Microsoft mudasobwa n’ibindi bijyanye nazo

Kugeza ubu, ONU imaze kwegeranya miliyoni 33 z’amadolari, harimo n’iyo mfashanyo y’uwo muryango, ariko ikavuga ko ikeneye amafaranga yose hamwe agera kuri miliyoni 133 z’amadolari kugira ngo ihangane n’iki gitero cy’inzige.

Inzige zimaze kugera mu bihugu bitandatu muri Afrika y’Iburasirazuba, aho zicagagura ikitwa ikimera cyose kiri mu mirima.

Icyo gitero ni cyo cya mbere muri Kenya mu myaka 70, naho mu bihugu bya Somalia na Ethiopia kikaba ari cyo cya mbere mu myaka 25.

FAO ifite ubwoba ko mu gihe hataboneka uburyo bwo guhangana nazo zishobora gutuma haduka amapfa mu karere ka Afrika y’Iburasirazuba.

Umukuru wayo Qu Dongyu, yatangaje ko ibintu bishobora gukomera mu byumweru biri imbere.

Hari urugamba rwo kurwanya izo nzige rugikomeje mu bihugu 13, kuva mu Buhindi mu burasirazuba bw’isi, kugeza muri Mauritania muri Afrika y’Iburengerazuba.

Uduce tubangamiwe kugeza ubu ni akarere ka Afrika y’Iburasirazuba, muri Yemen hamwe no mu bihugu by’ikigobe cy’Abarabu, muri Irani, Pakistani hamwe n’Ubuhindi.

Izo nzige kandi zinaheruka kugaragara mu karere k’ibiyaga bigali bya Afrika, cyane cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu kwezi kwa mbere gushize, FAO yari yamenyesheje ko ikeneye imiliyoni 76 z’amadolari, ubu ivuga ko hakenewe miliyoni 133.

Ishirahamwe ONU rishaka ko ayo mafaranga afasha ibihugu kurwanya izo nzige mu kuzihuhera imiti yica mu kirere no hasi, hamwe no mu gukomeza ugufashanya hagati y’ibihugu.

Ayo mafaranga kandi yakwifashishwa ubu ndetse no mu gihe kiri imbere ku bahinzi bahuye n’icyo kiza nyuma y’aho izo nzige zitereye imirima yabo.

Kubera zororoka cyane, hari ubwoba ko kugera mu kwa gatandatu zishobora kwiyongera ku nshuro 400.

Ndacyayisenga Jerome

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close