Kampeta Pitchette Sayinzoga, umuyobozi wa Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD) yasabye abashoramari kutagira ubwoba bwo gushora imari mu buhinzi, avuga ko bakwiye kubanza kubitegura, bakegera amabanki akabafasha kubaguriza hagamijwe kongera umusaruro w’ubuhinzi.
Mu kumara impungenge abahinzi n’abashoramari, Kampeta yagaragaje ko mu nguzanyo zihomba iki kigo kibarura, izijyanye n’ubuhinzi zitarimo, abasaba kwitabira imishinga yateguriwe guteza imbere ubuhinzi irimo n’uwa CDAT [Commercialization and De-Risking for Agricultural Transformation].
Yabigarutseho mu nama yateguwe n’Ihuriro ry’Abatubuzi b’Imbuto mu Rwanda yasojwe kuri uyu wa 1 Kanama 2023.
Kampeta yagize ati “Abantu batinya kujya mu buhinzi ariko iyo ubyize neza ugafata umwanya wumva uko uru rwego rukora, nta mpamvu yo guhomba.”
Kutagira ingwate n’amafaranga y’igishoro, ni imbogamizi y’urwego rw’ubuhinzi nk’ubukungu burushingiyeho nk’ibigo by’Imari.
Ati “Nka BRD turi kugerageza guhangana n’ibi bibazo binyuze mu mishinga nka CDAT aho turi guhugura ibyo bigo by’imari hanyuma tukabiha inguzanyo ku nyungu nto, ku buryo abari muri uru ruhererekane nyongeragaciro rw’ubuhinzi bashobora kubyungukiramo.”
Kampeta yatangaje ko mu mwaka utaha bagiye gukorana n’ibigo by’imari biciriritse nka za SACCO, ari na zo abahinzi benshi bisangamo ku buryo “tugomba kumenya neza niba abo bahinzi bato babonye amafaranga yo kubazamura.”
Ati “Abahinzi cyane cyane abatubura imbuto nibumve ko kwaguka ari ikintu cy’ingenzi. Hari ibigo byinshi biba mu Rwanda kandi byunguka ariko ugasanga ntibyaguka. Tugomba gufatanya tukegereza ibyo bigo serivisi z’imari kugira byaguke.”
CDAT ni umushinga watangiye mu mwaka ushize, ukazashorwamo miliyari 300 Frw hagamijwe kunganira gahunda zitandukanye zashyizweho na guverinoma mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.
Uzashyirwa mu bikorwa na Leta y’u Rwanda ku nkunga ya Banki y’Isi ari nayo yatanze iyo nguzanyo.
Ayo mafaranga azasaranganywa mu bigo bitandukanye bifite aho bihurira no guteza imbere ubuhinzi, ukazatanga akazi ku baturage barenga 235.977 hirya no hino mu gihugu.
BRD yawugenewemo arenga miliyari 15 Frw, azakoreshwa nk’inguzanyo binyuze muri za banki zitandukanye aho abahinzi n’aborozi bazajya babona izihendutse, bikabafasha kongera umusaruro no kuwufata neza.
Ni ukuvuga ko umuhinzi azajya agenda akaganira na banki akorana na yo, ikamuguriza amafaranga ku nyungu ya 8% ku mafaranga angana na 90% by’ayo yagurijwe, 10% risigaye akazaryishyura ku nguzanyo icyo kigo cy’imari gitangaho.
BRD ikorana n’ibigo by’imari aho ayo mafaranga biyahabwa ku kiguzi gito nabyo bikayitanga kuri iyo nyungu, amafaranga azatangwa mu myaka itanu ariko umuhinzi akaba yahabwa imyaka 10 yo kwishyura.
Ni ibigo birimo Equity Bank, BPR Bank Rwanda Plc, Banki ya Kigali, Umutanguha, Gosheni Finance SA, RIM, Inkunga Finance na CPF Ineza SACCO.
Ati “Utera inkunga ubworozi bw’inkoko, ubw’ingurube no gutegura ibyo kurya by’amatungo. Harimo n’igice cyagenewe gufasha ba rwiyemezamirimo bashaka gushora imari muri iyo mirimo bagahabwa amahugurwa ajyanye nayo.”
Ni ibigo by’imari birimo Equity Bank, BPR Bank Rwanda Plc, Banki ya Kigali, Duterimbere na RIM.
Rurangwa we ati “Niba ikigo cy’imari gisanzwe gitanga inguzanyo ku nyungu ya 18% wowe nukigana ufite umushinga uri muri biriya byiciro uzakurirwaho 8% bayiguhere ku 10%. Ku cyiciro cy’ubworozi, umworozi ntarenza miliyoni 100 Frw naho mu cyo guteza imbere imijyi n’ibikomoka ku ibumba ntiharenzwa miliyoni 60 Frw.”
BRD ihangayikishijwe niterambere ry’ubukungu rishingiye kubuhinzi binyuze mu kunganira abari mu ruherekane nyongeragaciro muri uru rwego.
NIYONKURU Florentine.