Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo(FARDC), zo muri Brigade ya 12, ikorera mu misozi miremire y’Imulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, niyo igiye kujyanywa muri Kivu y’Amajyaruguru, guhangana n’umutwe w’inyeshyamba wa M23.
Ni Batayo yari isanzwe ikorera muri Localite ya Lundu muri Segiteri ya Itombwe, Teritwari ya Mwenga, iyobowe na Colonel Ekembe.
Colonel Ekembe, yaramaze igihe kingana n’imyaka ikababa itatu, akorera mu misozi miremire y’Imulenge, akaba yaragiye akorera ahantu henshi nko mu gace ka Mikenke, Kamombo, Minembwe, ubu ikaba yari ahitwa i Lundu.
Ingabo za Colonel Ekembe, zagiye zishinjwa kwiba imirima y’abaturage no kubwira Abavuga ururimi rw’ikinyarwanda amagambo ahembera urwango, “Tuzabica, tuzabagirira nabi.” Ay’amagambo bariya basirikare bigeze no kuyandika k’umazu y’Abavuga ururimi rw’ikinyarwanda i Lundu, aho bakunze kwita kwa Sironi.
Iyi Batayo igiye koherezwa muri Kivu y’amajyaruguru , ahakomeje kubera imirwano ihanganishijije ingabo za leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23, kuberako bayiziho ibikorwa byinshi bibi by’ubugizi bwa nabi.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.Com