Kamwe mu turere tugize intara y’iburasirazuba akarere ka Bugesera Biravugwako hamaze kugaragara abarwayi babiri b’indwara y’ubushita bw’inkende muri 13 bakekwaho iyi ndwara ,bari kuvurirwa ku Bitaro bya Nyamata na Ntarama.
Mu makuru yatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyamata, Dr Jean Marie Vianney Sebajuri kuri uyu wa Mbere tariki ya 05 Kanama 2024, yemejeko abarwaye indwara y’ubushita bw’inkende ari babiri barimo uri mu Bitaro bya Nyamata ndetse n’undi uri i Ntarama.
Dr Jean Marie Vianney Sebajuri yagize ati: “Abakekwaho kuba baranduye iyi ndwara ni 13 ariko muri bo twasanzemo babiri gusa barwaye. Ibipimo tumaze gufata mu minsi mike ishize, bigaragaza ko bane muri batanu twasuzumye i Ntarama bataranduye uretse umwe kandi uri gukurikiranwa.”
- Kwamamaza -
Yakomeje agira ati: “Hari n’ibindi bisubizo umunani tugitegereje ngo tumenye icyo ibipimo byafashwe bigaragaza kandi baracyari mu kato.”
Dr Jean Marie Vianney Sebajuri yavuze ko mu minsi ishize hari abaturage 13 bakekwagaho kuba baranduye iyi ndwara ariko muri bo hamaze kugaragara abo babiri bahise bashyirwa mu kato ndetse abandi barakurikiranwa n’ibigo nderabuzima.
Yagize ati: “Turi kugenda tugafasha abaturage kubasuzuma [sample] ku bigo nderabuzima kuko ikipe y’ibitaro yarabihuguriwe ndetse ihabwa ibikoresho byabugenewe byaturutse muri Laboratwari yo ku rwego rw’Igihugu kandi iminsi itarenze ibiri ibisubizo biba byabonetse.”
- Kwamamaza -
Dr Jean Marie Vianney Sebajuri yavuze ko hakiri ikibazo cy’ibyumba bike bihari biri gushyirwamo abakekwaho kuba baranduye iyi ndwara biri gutuma bifashisha ibigo nderabuzima kandi ko ibyumba ari bito.
Uretse ikibazo cy’ibyumba bike Kandi bito yakomeje abwira abaturage kwirinda uburyo bwose iyi ndwara yanurriramo harimo kuramukanya no guhoberana , kugira isuku kuko iyi ndwara irahari Kandi ufite ubukana budasanzwe twifuzako abaturage babimenya kare kugira ngo twirinde ko twarwaza abaturage benshi.
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Nyamata buvuga ko buri kuvura abarwaye iyi ndwara bukoresheje imiti y’amantibiyotike, placetamol zigabanya umuriro, ibyo kunywa byifashishwa mu kurwanya umwuma bishobora guterwa n’ibiheri (Hydratation), imiti igabanya kwishimagura cyangwa kocyerwa n’indi miti gakondo ishobora kuzajya yifashisha mu kuyoga [Ntibarahabwa umurongo wayo]. Iyo miti ikaba ifasha ibiheri kuma.
DUKUNDANE JANVIERE Celine
Rwandatribune.com