Mu karere ka Bugesera hasojwe hasojwe amahugurwa yahaberaga kubyerekeranye n’umutekano w’abantu n’ibyabo. Ni amahugurwa yasojwe kuri uyu wa 17 Nzeri 2023.
Aya mahugurwa yari amaze iminsi 3 agamije kongerera ubushobozi no kurushaho kubungabunga umutekano, akaba yitabiriwe n’abagera kuri 495 ndetse n’imboni z’umutekano.
Umuhango wo gusoza, aya mahugurwa witabiriwe Kandi na Meya Mutabazi Rich , Abagize inzego z’umutekano n’Abayobozi b’imirenge igize Akarere ka Bugesera.
- Kwamamaza -
Bwana J Niyongabo , ushinzwe imirimo rusange mu Karere, akaba n’umuhuzabikorwa w’amahugurwa yaberaga muri Nyamata TSS , yagaragaje uko ibikorwa by’amahugurwa byagenze, anashimira abayasoje ku bitekerezo bagaragaje bijyanye n’amasomo bahawe.
Uhagarariye abahuguwe yashimiye Akarere kateguye ayo mahugurwa , anashimira inzego z’umutekano zabahaye ibiganiro binyuranye bigamije kubongerera ubumenyi mu mwuga wabo wa buri munsi , yizeza ko bagiye kurushaho kuba imboni z’umutekano aho bakorera mu buryo bwagutse.
Ayo mahugurwa Ari gusozwa, Meya Mutabazi Rich yabasabye kwita ku isuku, ati “twebwe tumenye isuku cyangwa tumenye umwanda aho uturuka turwanye nawo, dukore ubukangurambaga tubyigishe mu baturage tudahwema gukora ubugenzuzi.
- Kwamamaza -
Niyonkuru Florentine