NyamukuruUbuzima

Burera: Impungenge ni zose ku bakoresha inzira y’amazi mu Rugezi

Bamwe  mu baturage  bo mu mirenge  ikora ku gishanga  cy’Urugezi mu Karere  ka Burera, batewe impungenge  n’ugusaza k’ubwato bakoresha mu ngendo  z’amazi y’Urugezi ndetse no kuba nta myambaro  yabugenewe ishobora ku bagoboka mu gihe habaye impanuka.

Umwe mu baturage waganiye na Rwandatribune.com, yavuze ko nubwo bakoresha inzira y’amazi bambuka, ariko  ko baba bafite ubwoba bitewe nuko nta myambaro baba bafite yabarokora, mu gihe habaye ikibazo ndetse n’ubwato bagendamo bwaratobotse ku buryo bagenda badaha amazi.

Yagize ati:” Amazi agenda ajya mu bwato, ukagenda udaha nk’icyo mwadukoreraho ubuvugizi nuko wenda bareba ubwato wenda bumeze neza, ku buryo buba bunasakaye ndetse bakaba bazana n’iyo myambaro kuko hari abantu bajya baburira muri aya mazi, kubera nta myenda yabugenewe bambaye”.

Undi yagize ati:” Urabona hari igihe utega ubwato, ukanafata inshingano zo kugenda udaha amazi kubera ubwato bwatobotse harimo ubushaje bwinshi”.

Uwanyirigira  Marie Chantal, Umuyobozi  w’Akarere ka Burera, we avuga ko  hagiye kubaho ibiganiro n’abakoresha  ubwato mu kwambutsa abantu mu gishanga cy’Urugezi, hagamijwe  kugena uburyo bunoze bwo gutwara abagenzi ,budashobora guteza  abaturage mu bibazo.

Yagize ati:”Ubwo ikiriho nuko abaturage bafashwa, ntabwo twakwemera ko bakomeza gukoresha ubwato bushaje, ubwo nitubasura tuzaganira nibwo tuzareba wenda akarere kabafasha iki, koperative zo zizakora iki”.

Igishanga  cy’Urugezi, giherereye mu Karere ka Burera, usanga gikungahaye ku rusobe rw’ibinyabuzima birimo ibyatsi bitohagiye, hakiberamo amoko y’inyoni yitwa inceberi zitaboneka ahandi ku Isi kandi zikunzwe n’abakerarugendo, gitanga kandi amazi menshi akoreshwa mu rugomero rwa Ntaruka akanatanga umugezi  wa Mukungwa.

Ni  na kimwe  mu gishanga  gikikijwe ni mirenge  10 ,arinaho abaturage bayituye   bakorera ingendo zabo za buri munsi, mu rwego  rwo kugenderana no guhahirana.

NKURUNZIZA Pacifique

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close