NyamukuruUbutabera

Burera : Urukiko rw’ ibanze rwa Cyeru rwarekuye by’agateganyo Majyambere Didas na bagenzi be batatu

Urukiko rw’ ibanze rwa Cyeru rwarekuye by’agateganyo Majyambere Didas na bagenzi be batatu

Hari kuwa mbere , tariki ya 10 ubwo ubugenzacyaha ( RIB ) bukorera mu karere ka Burera bwataga muri yombi umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa  Ruhunde Majyambere Didas n’abakozi batatu  b’urwego rwa DASSO , bakurikiranweho kugira uruhare  mu rupfu rw’umuturage witwa Habumuremyi Telesphore  bakundaga kwita Sina wafungiwe mu biro by’umurenge wa Ruhunde akaza no guppfiramo.

Nkuko Rwandatribune .com yakomeje  kubibakurikiranira , kuwa 16 Gashyantare 2020 , Majyambere Didas na bagenzi be bashyikirijwe  urwego rwisumbuye rw’ubushinjacyaha  bwa Musanze kugira ngo babazwe  n’imbere y’ubushinjacyaha banisobanure kubyo baregwa.

Nyuma yo kumva abaregwa bisobanura , nkuko bisanzwe , ubushinjacyaha bwashyikirije Dosiye urukiko  rwibanze rwa Cyeru kugira ngo ruburanishe urubanza rw’ifunga n’ifungura by’agateganyo.

Ku itariki ya 25 Gashyantare 2020 nibwo Majyambere Didas na bagenzi be  ndetse n’ababunganiora mu mategeko bageze imbere y’inteko y’iburanisha mu rukiko rw’ibanze rwa Cyeru , iyobowe na Kazungu  ari kumwe n’umwanditsi  w’urukiko  ariko ababuranyi bamaze gusomerwa imyirondoro yabo , bavuga ko  batari buburane ahubwo batanga inzitizi   ivuga ko bafunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko . Aha basabaga urukiko ko rwakwiherera rukabanza  rugasuzuma inzitizi  yari imaze gutangwa n’abaregwa , aho bavugaga ko bafunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko  basaba ko bafungurwa bakazaburana bari hanze.

Ubushinjacyaha buhawe ijambo ku nzitizi yari imaze gutangwa  n’abaregwa , bwavuze ko kuba iminsi  bemererwa n’itegeko yararenze ngo byaturutse ku ikoranabuhanga kuko  kwinjiza Dosiye muri  sisiteme (Systeme) byanze  kubera ihuzanira (Network cg Reseau) ritakoraga  neza  ari nabyo byatumye ngo iminsi irenga , bityo bugasaba urukiko  kudaha agaciro  iyo nzitizi  yatangwaga  n’abaregwa.

Perezida w’inteko y’iburanisha Kazungu  agendeye ku itegeko ry’imiburanishirize  y’imanza nshinjabyaha  Nº 027/2019  ryo ku wa 19/09/2019  ndetse  n’itegeko nshinga aho uregwa aba afite  iminsi itanu afunzwe n’ubugenzacyaha nabwo  n’indi itanu afunzwe n’ubushinjacyaha.

Ku ruhande  rwa Majyambere Didas na bagenzi be siko byagenze kuko iminsi bamaze bafunzwe yarenze iyo amategeko ateganya. Bityo  Perezida w’iburanisha  mu ijwi riranguruye  avuga ko icyemezo cy’urukiko  kizasomwa kuri uyu  wa gatatu , tariki  ya 26 Gashyantare 2020 saa  saa cyenda.

Nkuko Perezida w’iburanisha Kazungu yari yabibwiye  abarega (Ubushinjacyaha n’abaregwa) , imbere y’imbaga y’abaturage  bari baje kwiyumvira  isomwa ry’icyemezo cy’urukiko ku nzitizi zatanzwe n’abaregwa , urukiko  rumaze gushishoza  no kureba icyo amategeko ateganya , rwafashwe  umwanzuro wo  kurekura by’agateganyo  umunyamabanga nshingwabikorwa  w’umurenge wa Ruhunde Majyambere Didas na bagenzi be bakazaburana bari hanze.

Nkuko itegeko ribisobanura ngo ukekwaho icyaha , iyo yitabye ubugenzacyaha cyangwa Ubushinjacyaha ashobora kubazwa agataha cyangwa se agafungwa kumpamvu zitandukanye zirimo ibimenyetso bihagije bimuhamya icyaha  ( Indices sérieux de Culpabilité) , kumucungira umutekano cyangwa se birinda ko yasibanganya  ibimenyetso.

Kuba Majyambare Didas na bagenzi be  barekuwe  by’agateganyo n’urukiko rwibanze rwa Cyeru , ntibivuze ko  babaye  abere , gusa  urukiko ruzakomeza kubakurikirana ariko baburana bari hanze kandi Rwandatribune.com izakomeza kubibakurikiranira  no kubibagezaho kugeza urubanza nyirizina rupfundikiwe.

SETORA Janvier

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close