Ni nyuma y’uko hashize igihe kitari gito ibikomoka kuri Peteroli mu gihugu cy’Uburundi bikomeje kubura ku kigero cyo hejuru, Umuvunyimukuru Aimée Laurentine Kanyana, akaba na komiseri w’inteko ishinga amategeko yagiriye inama abarundi bo mu mujyi wa Bujumbura ko bagabanya gukoresha imodoka ahubwo bakiga kugenda n’amaguru.
Yagize ati: ” Abasore mwambare inkweto za Souplesse, abagore mwambare amakanzu n’inkweto ngufi mugende n’amaguru aho guhora mutegereje imodoka amasaha agera muri ane”.
Komiseri w’inteko ishinga amategeko yabitangarije mu giterane giherutse kubera i Nyabihanga mu Burundi aho Perezida w’iki gihugu, Ndayishimiye Evariste yatangarije abaturage ko azi uwihishe inyuma yo kubura kw’ibikomoka kuri Peteroli mu Burundi ndetse anabasezeranya ko mu minsi mike iki kibazo keraba cyakemutse ariko ntiyatangaje amazina y’abo babyihishe inyuma.
Abaturage barasaba Komiseri w’inteko ishinga amategeko Kanyana ko mu bushobozi ahabwa n’amategeko, yabwira abo bayobozi bihishe inyuma y’iki kibazo kandi kigashakirwa umuti kuko benshi bitaboroheye kugenda n’amaguru nyuma y’akazi benshi barangiza bugorobye.
Aba baturage bifuza ako abo babyihishe inyuma babihanirwa ndetse n’abayobozi bagashyira mu bikorwa amasezerano babaha.
Sibyo gusa kandi, bateganya ko abayobozi babo barababera urugero rwiza mu gukurikiza inama babagiriye maze bagatekereza no kubadashobora kugenda n’amaguru urugendo rurerure nk’abagore batwite, abakuze n’abandi bakabashakira uburyo bazajya babona imodoka rusange(bus).
Cynthia NIYOGISUBIZO
Rwandatribune.com