Amakuru aturuka mu gihugu cy’ u Burundi aravuga ko abasirikari n’ abapolisi bakuru bashinzwe kurinda Perezida Evaliste Ndayishimiye batawe muri yombi igitaraganya bazira impano bahawe na Perezida wa Tchad Idriss Déby.
Aba bayobozi boherejweyo nyuma yo kwakira impano y’agaciro k’ibihumbi 40 by’amayero bahawe na Perezida wa Tchad, Gen. Mahamat Idriss Déby Itno, wari Perezida rukumbi akaba n’umushyitsi mukuru mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 62 y’ubwigenge bw’u Burundi ku itariki ya 1 Nyakanga.
Muri rusange, ni abapolisi batatu bakuru, abandi basirikare babiri bakuru bo mu Ngabo z’u Burundi kimwe na ba sous-officier babiri bo muri FDNB (Ingabo z’igihugu z’u Burundi) boherejwe muri Gereza Nkuru ya Bujumbura, izwi ku izina rya Mpimba. Umwe muri ba sous-officier babiri yarekuwe nyuma y’iminsi mike nk’uko tubikesha SOS Media Burundi.
- Kwamamaza -
Amakuru aturuka muri minisiteri y’umutekano mu Burundi avuga ko kuwa Kane, itariki ya 1 Kanama, ari bwo bano bapolisi n’abasirikare barimo abashinzwe kurinda umukuru w’igihugu, bimuriwe muri gereza.
Nk’uko amakuru aturuka mu nzego z’umutekano abitangaza, ngo iri tsinda rikekwaho kuba ryaremeye kwakira urwibutso rwa Perezida wa Tchad, Gen. Mahamat Idriss Déby Itno, ubwo yasozaga uruzinduko aherutse kugirira mu Burundi.
Ayo makuru agira ati: “Bakiriye amayero ibihumbi 40 bivuye mu maboko ya Perezida wa Tchad. Iki kibazo cyagaragaye ubwo Colonel Nyabenda yashakaga kwiharira ibihumbi 30 wenyine kugira ngo ahe ikipe isigaye ibihumbi 10 gusa.
- Kwamamaza -
Colonel Christian Nyabenda yari ashinzwe ikigo nderabuzima cyagenewe abakozi bashinzwe umutekano w’ibigo mbere yo gusaba umwanya w’umuyobozi ushinzwe ibikorwa, arabihabwa.
Amakuru agira ati: “Mu bisanzwe iyo hari ba VIP, agomba kuba ahari”.
Nk’uko amakuru atangwa n’inzego z’umutekano ngo SOS Médias Burundi itashoboye kugenzura abitangaza, Perezida Évariste Ndayishimiye ubwe ni we wahamagaye mugenzi we wa Tchad kugira ngo “yemeze umubare nyawo yahaye abantu be”.
Numvise ko baregwa kuba batarajyanye aya mafaranga muri BRB (Banki ya Repubulika y’u Burundi). Biratangaje. Biragoye cyane kumenya uko wafata iki cyaha. Barashinjwa ruswa? Bazakurikiranwaho kunyereza umutungo mu gihe atari amafaranga ya leta? Buri wese aribaza iki kibazo, ” uyu ni uwahoze ari OPJ mu gipolisi agerageza gusesengura iki kibazo.
Rwandatribune.com