Mu mahangaNyamukuruPolitike

BURUNDI :ABASHYIGIKIYE UMUKANDIDA AGATHON RWASA BATANGIYE KWICWA.

BURUNDI :ABASHYIGIKIYE UMUKANDIDA AGATHON RWASA BATANGIYE KWICWA.

Kuri  uyu wa mbere niho hamenyekanye amakuru y’uko umwe mu bayobozi ba CNL yishwe n’imbonerakure ibi byabereye muri Komine Kabezi mu ntara  ya  Bujumbura .

 METHUSELA  NAHISHAKIYE yari Umuyobozi w’ishyaka rya CNL  muri Zone MIGERA Komine Kabezi  Ishyaka CNL  riyobobowe na AGATHON RWASA uherutse kwemererwa kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora  azaba mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka wa 2020.

Iyicwa ry’uyu Muyobozi rije rikurikiranye n’inama yari iherutse gukorerwa mu kabari kari kuri GARE du NORD ikozwe n’imbonerakure ikuriye izindi mu Ntara ya Bujumbura aho yemeje ko  bakwiye kumesa [KWICA] uwari we wese uri inyuma ya RWASA AGATHON uyu NAHISHAKIYE  akaba  yarishwe arashwe arasiwe iwe m’urugo.

Ukutihanganirana mu bya politike hagati y’ishyaka rya CNL n’ishyaka rya CNDD FDD bikomeje kwigaragaza cyane muri iki gihe hitegurwa amatora y’umukuru w’igihugu cy’u BURUNDI hatorwa  usimbura Nkurunziza  Pierre uherutse gutangaza ko atazongera kwiyamamaza akanashyiraho uzamusimbura,

ariko akaba abona bizagorana kuko abamurwanya bibumbiye muri CNL ishyaka rya Rwasa Agathon bakomeje kwerekana ko biteguriye guhangana nawe mu gihe cyo kwamamaza umukandida wabo kugirango ubutegetsi  bamaze iminsi banyotewe igihe kirekire babugereho biciye mu matora.

Ariko nubwo abarwanashyaka ba CNL barahiye bakirenga ko bifuza gutsindira iyi ntebe iruta izindi mu gihugu abarwanashyaka ba CNDD FDD nabo bakomeje gukaza umurego wo gukora inama zigamije gukora intonde  z’abahagarariye ishyaka rya CNL ngo bicwe batageze mu gihe cyo kwiyamaza

,ni muri urwo rwego  abarwanashyaka  ba CNL bakomeje gutotezwa abatishwe bagakubitwa byo gupfa n’imbonerakure za CNDD FDD uherutse gukubitwa cyane ni NDAYISABA  JOKEL ibi bikaba bikorwa n’imbonerakure ziyobowe na Ndayikengurukiye Jeremie.

Nyuma yiraswa ry’uyoboye CNL ubu abayoboke biri shyaka bagera ku icumi bamaze gutabwa muri yombi bashinjwa iyicwa ry’umuyobozi wabo METHUSELA NAHISHAKIYE.

Abaturage bakomeza gusaba leta y’u BURUNDI gufata ibyemezo bikwiye mu guhana izi mbonerakure ngo naho ubundi bidakozwe, ibara rizagwa mu Burundi.

HABUMUGISHA VINCENT

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close