Mu mahangaNyamukuruPolitike

Burundi: Amashyaka atavuga rumwe na Pierre Nkurunziza yangiwe kwiyamamariza imyanya mu nteko nshingamategeko mu matora azaba mu kwa gatanu 2020

Amashyaka atavuga rumwe na Pierre Nkurunziza yangiwe kwiyamamariza imyanya mu nteko nshingamategeko mu matora azaba mu kwa gatanu 2020

Ihuriro KiraBurundi n’amashyaka 2 yangiwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora yo mu gihugu cy’u Burundi ko nta ntara nimwe ryemerewe kwiyamamarizamo mu matora y’abagize inteko nshingamategeko.

Komisiyo ishinzwe gutegura amatora ku rwego rw’igihugu CENI, washyize ahabona umubare w’ intara amashyaka, amahuriro hamwe n’abigenga bemerewe kwitozamo mu matora ya 2020 y’abagize inteko nshingamategeko.

Amashyaka 3 ariyo CnddFdd, CnL na UPRONA niyo yemerewe kwitoza mu ntara zose zigize igihugu uko ari 18.

Amashyaka 2 ariyo Sahwanya FRODEBU na FNL yemerewe kwitoza mu ntara 17, Sahwanya FRODEBU Nyakuri wemerewe mu ntara 13, APDR wemerewe mu ntara 7, Sangwe PADER wemerewe mu ntara 4, UPD Zigamibanga mu ntara 3, CDP  na FPN Imboneza intara 2.

Aho ni mu gihe ishyaka MPH na PALIPE Agakiza itemerewe kwitoza mu ntara nimwe y’U Burundi.

Ihuriro COPA 2020, ryemerewe kwitoza mu ntara 6 naho ihuriro Kira Burundi ntiryemerewe kwitoza mu ntara nimwe mu matora y’abagize inteko nshingamategeko ateganyijwe uyumwaka muku kwezi kwa gatatu.

Uhagararihye  CENI, Pierre Claver Kazihise yatangaje  kandi ko abigenga 18 bose bemerewe kuzitoza murayo matora  y’abagize inteko nshingamategeko mu ntara 13 basabye kwitozamo.

Intara ya Bujumbura Mairie niyo ifite abigenga benshi bashyika kuri 4 hagakurikira Kayanza na Rutana zifite babiri babiri.Izindi ntara zose ni umwe umwe.

Ibyo akaba yabitangaje mu kiganiro yahaye itangazamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa 18 Werurwe 2020 I Bujumbura.

Abakurikirana aya matora uko akunze gukorwa banenga komisiyo y’igihugu y’amatora ko itigeze yigenga ngo kuko buri gihe ari ishyaka riri ku butegetsi usanga ryemeje abazitoza mu bagize inteko nshingamategeko ngo kugirango batabangamira ibyemezo bya perezida uba watowe cyane ko amatora y’abadepite azaba mu kwezi kwa gatanu naya perezida akaba mu kwezi kwa gatanu.

HABUMUGISHA VINCENT

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close