Umuhango wo gushyingura Major Gashirahamwe Erneste umwe mu ngabo z’u Burundi uheruka kugwa k’urugamba mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu mirwano ihanganishije umutwe w’inyeshyamba wa M23 n’Ingabo za Leta ya Congo (FARDC), yashyinguwe mu cyubahiro n’igisirikare cy’u Burundi.
uwo muhango wo k’umushyingura wabereye mu mujyi wa Bujumbura, kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2023, nk’uko tubikesha ikinyamakuru cyo mu Burundi cya SOS MEDIA BURUNDI. uwo muhango wo k’umushyingura wari witabiriwe n’abantu bake bo mu muryango we.
Soldat de 1ère Classe Melance Ndikumana uri mu basirikare b’u Burundi bafatiwe k’urugamba na M23, aheruka gutangaza ko Major Gashirahamwe ari we wari uyoboye ubwo bavaga iwabo bajya guha umusada ingabo za Repubulikaya Demokarasi ya Congo (FARDC).
Gashirahamwe yiciwe muri Kitchanga kuwa 5 Ugushyingo 2023, aho we na bagenzi be bari boherejwe muri misiyo yari yiswe iyo kurwanya Abanyarwanda. Ni misiyo yanaguyemo abandi basirikare benshi b’u Burndi ndetse abandi baburirwa irengero.
Mu minsi ishize amakuru yavugaga ko abasirikare b’u Burundi bari bamaze kumenyekana ko baguye mu mirwano ya M23 na FARDC bari benshi , gusa sos Media yatangaje ko kuva mu byumweru bibiri bishize u Burundi bwari bumaze kwakira imirambo 20 y’Abasirikare babwo biciwe muri Congo yonyine.
Hejuru yabo hari abandi babarirwa muri 16 umwe mu bakora mu rwego rushinzwe ubutasi bwa Gisirikare mu Burundi aheruka kwemeza ko bari mu maboko ya M23.
Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burndi (FDNB), Col Floribert Biyereke, aheruka gushinja M23 gushotora Ingabo z’u Burundi zoherejwe mu butumwa bwa EAC muri Congo, aburira uyu mutwe ko nubyongera ziriya ngabo zifite uburenganzira bwo kuyisubiza
Kugeza ubu ntacyo igisirikare cy’u Burundi kiratangaza ku kuba hari abasirikare bacyo bishwe na M23 cyangwa ngo abo uyu mutwe wafatiye mpiri mu mirwano.
Adeline Uwineza
Rwandatribune. Com