Mu mahangaNyamukuruPolitike

BURUNDI: Gaston Sindimwo yemejwe nk’umukandida wa UPRONA mu matora ya Perezida

Gaston Sindimwo yemejwe nk’umukandida wa UPRONA mu matora ya Perezida

Ishyaka riharanira Iterambere ry’Igihugu mu Burundi (UPRONA) ryemeje Gaston Sindimwo nk’uzarihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri uyu mwaka.

Sindimwo usanzwe ari Visi Perezida w’u Burundi; akorana na Perezida Pierre Nkurunziza ubarizwa mu Ishyaka rya CNDD FDD rizaba rihanganye na UPRONA ye.

Uyu mugabo yemerejwe mu Nteko rusange ya UPRONA yateranye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 1 Gashyantare 2020.

Umuyobozi w’Ishyaka rya UPRONA, Gashatsi Abel, yamenyesheje abarwanashyaka baryo bazwi ku izina ry’Abadasigana ko uzarihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu ya 2020 ari ‘Sindimwo Gaston.’

Sindimwo ashyigikiwe cyane n’Abadasiganwa cyane ko aho igikorwa cyo kumuhitamo cyabereye muri Zone Ngagara hari benshi bitwaje ibyapa biriho amafoto ye.

Sindimwo ashyigikiwe cyane n’abarwanashyaka ba UPRONA bazwi ku izina ry’Abadasigana

Inyandiko ya gahunda y’ibyo UPRONA yifuza gukora (manifesto) ivuga ko “Leta izaba igizwe na 50% b’abagabo n’abagore kandi intara yose izagira Minisitiri kandi ikajyamo abafite ubumuga.’’

Ikomeza igaragaza ko iri shyaka rizagura imigenderanire n’amahanga, rikanavugurura imikorere y’ibigo birimo Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Ubutaka n’indi mitungo (CNTB) n’iyahariwe Ukuri n’Ubwiyunge (CVR).

UPRONA yizeza kandi ko mu gihe yagirirwa icyizere abana bari munsi y’imyaka 18 n’abageze mu zabukuru bazajya bavurwa ku buntu.

Ku bijyanye na Pansiyo, abageze mu zabukuru ngo bazajya bahabwa amafaranga agera kuri 75% z’umushahara bahabwa mu kazi.

UPRONA yatangaje uzayihagararira mu matora ya Perezida mu Burundi ateganyijwe muri Gicurasi 2020, ikurikira CNDD FDD ya Pierre Nkurunziza.

Ishyaka ku butegetsi mu Burundi ku wa 26 Mutarama 2020 nibwo ryemeje Gen Maj Evariste Ndayishimiye,ishyaka rya CNL naryo rikaba ryaremeje ko rizahagararirwa na Rwasa Agathon,Sahwanya Frodebu ikaba yaremeje ko izahagararirwa na Leonce Ngendakumana hakiyongerahongeraho n abandi bakandi bigenga.

Habumugisha vincent

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close