Mu mahangaNyamukuruPolitike

 Burundi: Havutse ihuriro rishyashya rya politike

Mu Burundi havutse ihuriro rya politiki rishyashya ryitwa ‘ Kira Burundi ‘ rihuriwemo n’amashyaka ane arangajwe imbere na RANAC,iri huriro ryavutse kuri uyu wa kane,ibintu biriha uburenganzira bwo kwitabira  amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka.

 

Aloys Baricako uyoboye ishyaka RANAC ubwo yashyikirizaga urwandiko rwemeza ko bashinze ihuriro rizitabira amatora mu muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, yavuze ko ayo mashyaka ane yishyize hamwe kugira ngo azagire ingufu mu matora ya perezida.

 

Baricako yasobanuye ko n’aho batanze dosiye y’amashyaka ane, imiryango ifunguye ku yandi mashyaka abyifuza. Umukandida uzahagararira iryo  huriro mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu kwezi kwa gatanu nk’uko Baricako abisobanura yamaze kuboneka, ariko igihe cyo gutangazwa ntikiragera.

 

Ihuriro “Kira Burundi” rigizwe n’amashyaka ane ari yo CDP, RANAC, FDS na PAJUDE.

Aya mashyaka yishyize hamwe mu gihe amashyaka n’abakandida bigenga bamaze gutangaza ko bazitabira aya matora bagera kuri 12.

Igihugu cy’u Burundi kibarirwamo amashyaka yemewe agera kuri 45 yemewe n’amategeko.

HABUMUGISHA  vincent

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close