Ihuriro ry’ amashyirahamwe atagengwa na leta ashinzwe kurengera uburenganzira bw’ a kiremwa muntu mu Burundi arimo n’ ay’ impuzamahanga yemeza ko ikibazo cy’abaturage baburirwa irengero batwawe n’ inzego z’ iperereza, iza leta n’ izabategetsi banyuranye ari ikibazo gihangayikishije abaturage muri iki gihugu.
Amwe muri ayo mashirahamwe atagendwa na leta arim na FOCODE, risanzwe rikora iperereza ryimbitse kuri iki kibazo binyuze muri gahunda yayo bise Ndondeza. Uyu muryango FOCODE wemeza ko abo bamenye kuva Prezida Evariste Ndayishimiye yagera ku butegetsi bagera ku 120.
Raporo nshasha ya FOCODE ivuga kandi ko mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka wa 2024, abo iryo shirahamwe ryamenye ko baburiwe irengero ari 25.
- Kwamamaza -
Pacifique Nininahazwe uyoboye FOCODE yabwiye Ijwi ry’Amerika ko ikibabaje kikanatera agahinda ari uko Komisiyo y’igihugu ishinzwe kwita ku burenganzira bwa muntu, CNIDH mu byegeranyo umaze gukora bigera kuri 5 kuva mu mwaka w’ 2019, ntahantu na hamwe wigeze ugira icyo uvuga ku bantu bakomeje kuburirwa irengero
Ni mu gihe kuva muri uwo mwaka 2019, ishirahamwe FOCODE ryemeza ko ryamenye abantu 166 batwawe n’inzego z’igihugu bakaburirwa irengero.
Amwe mu mashirahamwe y’ imiryango ikorera mu Burundi arimo nka ACOPA Burundi na FOLUCON F agamije gutsimbataza amahoro arabye mu avuga ko raporo zirimo gusohoka muri iki gihe zivuga ku bibazo byihonyangwa ry’ uburenganzira bwa muntu mu Burundi ari ibigamije gusiga isura mbi gihugu no gushaka gutoba amatora ateganijwe muri 2027.
- Kwamamaza -
Ni mugihe abo muyandi mashyirahwme nabo batavuga rumwe n’ abavuga ko Uburundi hubuhirizwa uburenganzira bw’ ikiremwa muntu aho umwe yagize ati: ” Ababibona uko, ni babandi bari mu mashirahamwe ari mu kwaha kwa leta iri ku butegetsi. Ni uwuhe Murundi utabona ko mu Burundi nta burenganzira bwa muntu bukiharangwa?
Hagati aho ariko, Ishirahamwe mpuzamahanga riharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, naryo riherutse gusohora raporo yerekana ko abaharanira agateka ka zina muntu babangamiwe cyane mu Burundi ndetse n’abanyagihugu nta bwisanzure bafite.
Amnesty International itanga urugero rw’ uko Perezida Evariste Ndayishimiye kuva agiye ku butegetsi, abantu benshi bafungiwe ubusa, abandi baricwa ndetse abandi baburirwa irengero tutibagiwe n’abahunze igihugu.
Iryo shyirahamwe risanga ko amagambo umukuru w’igihugu cy’Uburundi, Evariste Ndayishimiye ahora abwira abo muri Komisiyo y’ uburenganzira bwa muntu atigera ajyana n’ ibikorwa leta igirira abaturage.
Ni mugihe iyi Komisiyo y’ igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu CNIDH ntacyo washimye kuvuga ku byegeranyo bitandukanye bivuga ku kibazo cy’ababurirwa irengero mu Burundi.
- Kwamamaza -
Rwandatribune.com