Mu Burundi ibibazo bikomeje kuba uruhuri aho kugura amakara bigoye kubera izamuka ry’ibiciro. Abaturage b’icyo gihugu baravuga ko Ari ubwa mbere babona amakara ahenda kuri urwo rwego aho I Bujumbura.
Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Bujumbura, batangarije Radio Bonesha FM ko ibiciro by’amakara byazamutse kandi ko biri ku rugero ruhanitse cyane buri wese atakwigondera.
Bavuga ko umufuka umwe w’amakara wari usanzwe ugura amafaranga ibihumbi 35 by’Amarundi, kur’ubu ukaba uri kugura ibihumbi 75, ni mu gihe kandi uwaguraga ibihumbi 65 wo uri kugura hagati y’ibihumbi 120 n’ibihumbi 150.
- Kwamamaza -
Abasanzwe bakora ubucuruzi bw’ amakara mu mujyi wa Bujumbura basobanura
ko kuzamuka kw’ibiciro by’amakara byazamuwe ku mpamvu z’ubukene bukabije biri muri iki gihugu, kandi ko ubwo bukene ahanini buva ku kuba iki gihugu cyarabuze igitoro (lisansi).
Bakomeje Kandi basobanura ko ngo abazana ayo makara na bo bibahenda bikabasaba gutanga byinshi kugira ngo bayageze i Bujumbura, bigatuma na bo bayahendaho cyane.
- Kwamamaza -
Mu gihe abaguzi nabo bakomeje kwivovota aho bavuga ko biri kubagiraho ingaruka zo kwirya bakimara kugira ngo bagure amakara, Dore ko ngo uwakoreshaga amakara 1000 ku munsi, ubu Ari gukoresha Aya 3000 no kuzamura.
Abo baturage bakaba basaba perezida w’igihugu Evariste Ndayishimiye gushakira umuti icyo kibazo kigakemurwa vuba.
Ni mu gihe mu Burundi hagiye humvikana abantu binubira ubutegetsi bwa CNDD FDD, bavuga ko aribwo butegetsi bwazanye ibyago muri iki gihugu ndetse ko nta n’ubundi butegetsi bwigeze bukora nk’ibyo iy’ingoma iri gukora.
Nk’uko byagiye bivugwa ibi bije byiyongera ku kibazo cy’igitoro(lisansi) bivugwa ko iki gihugu kimaze imyaka irenga ibiri nta gitoro, kandi ko kirimo inzara, ubushomeri n’ibindi bibazo byinshi.
Icyitegetse Florentine
- Kwamamaza -
Rwandatribune.com