Kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ukuboza 2020 umusirikare mu ngabo za Kongo FARDC yatewe ibyuma byo ku mbunda ye n’ibandi ritigeze rimenyekana ubwo yageragezaga kuriyambura nyamamara bikaba iby’ubusa.
Ibi byaberere komine Bulengera mu karere ka Kamesi Mbonzo ahitwa Kibweli mu ma Saa Mbili z’umugoroba wo kuri uyu wa mbere. Bitangira ngo iri bandi ryaje gutorokana imbunda y’uyu musirikare ku munsi wejo ku manwa, nyuma aza kumenya amakuru ko iyo mbunda ye yatwawe ari nabwo yafashe urugendo ajya kuyishakisha ngo ayisubize.
Mu ijoro ryakeye ingabo za Kongo zabyukwiye mu mukwabu wo gusaka amazu y’abaturage, aho abatuye ako gace bemeza ko abagabo bose babarizwa muri ako gace bajyanwe n’abasirikare ba FARDC, nyuma baje kurekurwa batanze amafaranga uyabuze akajyanwa muri gereza y’inkambi ya gisirikare ya Rughenda.
Umuryango udaharanira inyungu La Véranda Mutsanga, wamaganye iki gikorwa kigayitse cyakozwe n’ingabo za Kongo ari naho wahereye usaba abayobozi gukora akazi kabo neza kugeza igihe bamenyeye nyirabayazana w’iki cyaha cyakorewe umusirikare.
Muri aka gace ka Butembo hasanzwe hakorerwa ibyaha binyuranye, bifitanye isano n’imitwe yitwaje intwaro nk’ubujura, gusahura, gushimuta n’ibindi.