Abamimisitiri babiri b’i Kinshasa aribo, Constant Mutamba uyoboye Minisitiri y’ubutabera na mugenzi we Jacquemain Shabani ushinzwe Minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu basabiwe gutabwa muri yombi bagafungwa, nyuma yaho imfungwa 129 ziciwe muri gereza ya Makala iherereye i Kinshasa bakaba barishwe n’ abapolisi barinda iyi gereza ntibagire icyo babikoraho.
Ni ibyatangajwe n’Imiryango ibiri iharanira uburenganzira bwa muntu muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, ari nayo yatanze ubu busabe bwo guta muri yombi aba minisitiri babiri bo muri iki gihugu.
Ku tariki ya 02/09/2024, nibwo imfungwa zo muri gereza ya Makala zishwe ubwo zageragezaga gutoroka. Minisitiri Shabani yasobanuye ko mu bapfuye barimo 24 barashwe n’abacunga gereza kandi ko hari abandi 59 bakomeretse, Minisitiri Shabani kandi yemeje ko uretse abapfuye n’abakomeretse, hari abagore basambanyijwe ku ngufu ubwo imfungwa zageragezaga gutoroka..
- Kwamamaza -
Iyi miryango, NSCC (Nouvelle Sociéte Civile Congolaise) na RDDH-LC (Réseau des Défenseur Des droits Humains et Lutte Contre la Corruption), isanga aba baminisitiri bakwiye gufungwa hamwe n’abafite mu nshingano imfungwa n’abashinzwe umutekano barindaga gereza ya Makala.
Iyi miryango kandi yasabye ko umuyobozi wa gereza ya Makala, abashinzwe ubutasi bwa gisivile n’ubwa gisirikare ko na bo batabwa muri yombi, igaragaza ko bagize uruhare muri ubu bwicanyi.
Iyi miryango ibona ko hakwiye gukorwa iperereza ryigenga, rizafasha mu kwerekana ukuri ku bwicanyi bwakorewe muri gereza ya Makala, ababugizemo uruhare bose bakagezwa imbere y’ ubutabera.
- Kwamamaza -
Umuryango ACA (Association Congolaise pour l’Accès a la justice) uharanira kugeza ubutabera kuri bose, ubona ko kugira ngo ibizava muri iri perereza byizerwe, Ari uko leta ya RDC ikwiye gukorana n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’indi miryango yigenga.
Icyitegetse Florentine
Rwanda tribune.com