Perezida Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville biravugwa ko igisirikare cyaba cyagerageje guhirika ubutegetsi bwe, mu gihe yarari mu ruzinduko rw’akazi muri New York.
Uyu mu perezida wari witabiriye inama ya 78 yahuje ibihugu byibumbiye mu muryango w’abibumbye, ndetse bakaba bitwikiriye icyo kibazo cy’uko atari ari mu gihugu cye.
Ibihugu byo mu burengerazuba bikomeje kuvugwamo ihirikwa ry’ubutegetsi, by’umwihariko ibihugu byakoronijwe n’igihugu cy’Ubufaransa.
- Kwamamaza -
Byavugwa ga ko umusirikare Mukuru wari uyoboye uwo mugambi ari Gen Serge Aboa, akaba ariwe n’ubundi uyoboye ingabo zishinzwe kurinda umukuru w’igihugu.
Gusa aya makuru ahakanwa na Minisiteri uyoboye Minisiteri y’itangaza makuru Bwana Thierry Moungalla arinawe muvugizi wa Guverinoma ya Congo.