Intambara iri mu burasirazuba bwa RDC niyo makiriro ya FDRL na Wazalendo kuko hari amasezerano Leta ya Kinshasa yabasezeranyije gusa ubu impungenge ni zose kuko RDC iri mu nzira yo guhagarika intambara.
Abarwanyi ba Wazalendo batangiye gukorana byahafi n’igisirikare cya leta ya Kinshasa (FARDC) mu ntambara yo kurwanya M23, hashingiwe ku biganiro byagiye bikorwa hagati ya Wazalendo n’ubuyobozi bw’intara ya Kivu Yaruguru ahagana mu kwezi kwa Gatanu umwaka w’ 2022.
- Kwamamaza -
N’ubwo hari amasezerano y’ubufatanye Hagati yabo hari no gusubiranamo bitewe nuko abarwanyi ba Wazalendo batishimiye ubuyobozi bw’Ingabo za FARDC aho bavugako harimo ubusumbane.
Urubuga rwa Africa Intelligence rwandikirwa mu gihugu cy’u Bufaransa, rwashyize inkuru hanze, ruvuga ko rwamenye ko mu mpera z’u mwaka ushize kugeza mu kwezi kwa kane uyu mwaka, leta ya Kinshasa yahaye Wazalendo amasasu arenga miliyoni 2 arimo za roketi 868 na grenade 284, imbunda zo ngo zikaba zari zirenga 300, zirimo iza AK-47 n’iza RPG.
Uru rubuga rukavuga ko nubwo Wazalendo bahawe ibyo bikoresho byagisirikare byinshi, ariko ntibigeze bishimira aba ofisiye bo muri FARDC, guhera ku bo muri Kivu Yaruguru. Bivugwa ko babafata nk’abatengushye.
- Kwamamaza -
Impuguke z’umuryango w’Abibumbye, mu byo ziheruka gushira hanze, zagaragaje ko FDLR mu kwezi kwa kane uyu mwaka w’ 2024 zagiye i Kinshasa guhura na perezida Félix Tshisekedi, kugira ngo baganire ku migendekere y’intambara.
Ibyo biganiro, zimwe muri za FDLR zabigaragarijemo perezida Félix Tshisekedi ko abofisiye bo mu ngabo za FARDC badafata kimwe imitwe ya Wazalendo, kandi ngo ibyo bigaragarira mu byo bazigenera.
Basobanura ko batagejejweho ubufasha bwose basezeranyijwe kugira ngo bitware neza ku rugamba, kandi ko hari imitwe ihabwa ibiribwa kabiri mu kwezi kumwe n’amafaranga, mu gihe indi yo idahabwa na duke.
Wazalendo kandi bagaragaje ko mu bindi bibaca intege, ngo ni mu gihe urugamba ruba rukaze bahanganyemo na M23 muri icyo gihe ingabo za FARDC zikabatererana ku rugamba.
Bikavugwa ko FDLR, isezerano yahawe riruta ayandi, ngo ni mu gihe bazatsinda umutwe wa M23, ngo nibamara ku wutsinda bazahita binjizwa mu gisirikare cya RDC. Kandi ngo abazaba bagifite agatege, bazahabwa imyamya ikomeye mu nzego zitandukanye z’umutekano muri iki gihugu.
Gusa, ngo ibyiri sezerano, ntabwo bakibyizera cyane bitewe n’uko Leta ya Kinshasa ikomeje ibiganiro ku rwego rw’akarere bigamije guhagarika iyi ntambara. Babona ko kurangira kwayo nta ruhare bazaba babigizemo ku buryo babihemberwa.
- Kwamamaza -
Kutizera iri sezerano birajyana n’uko leta ya Kinshasa iyobowe na perezida Félix Tshisekedi
igaragaza ko ishaka gushyira imbaraga mu gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi, binyuze muri gahunda izwi nka DDRC-S.
Hari impungenge ko igihe leta ya RDC itakwinjiza abarwanyi ba Wazalendo mu nzego z’igihugu zishinzwe umutekano nk’uko babisezeranyijwe, bakongera gukora nk’inyeshamba nk’uko byahoze, umutekano wa Kivu Y’amajyaruguru ugakomeza kuba mubi.
Icyitegetse Florentine
Rwanda tribune.com