Ku wa Kane tariki 05 Nzeri 2024, Igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, cyakiriye ikiciro cya mbere cy’inkunga z’inkingo z’ubushita bw’inkende zigera 100.000.
Abaturage basaga miliyoni ijana nibo bagize igihungu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya congo, ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, ryatangaje ko iki gihugu
Ari cyo gishegeshwe cyane n’icyorezo cy’ubushita bw’inkende nk’ikibazo gihangayikishije Isi.
Umuyobozi mukuru wa OMS, Tedros Adhanom, yemeje ko inkingo zakozwe na Bavarian Nordic zitangwa n’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi, zigomba kugera muri Repubulika ya demokarasi ya Congo ku wa Kane.
- Kwamamaza -
Imibare ya OMS igaragaza ko kuva uyu mwaka watangira muri RDC hamaze kugaragara abantu barenga 17.500 banduye icyorezo cya Mpox mu gihe abandi 629 bamaze guhitanwa na cyo Kandi abana nibo cyibasira cyane.
Icyitegetse Florentine
- Kwamamaza -
Rwandatribune.com