Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 25 Nzeri, Perezida Félix-Antoine Tshisekedi yaganiriye n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, Antonio Guterres, baganirira ku kibazo cy’umutekano muke uri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse n’ingamba zikomeje gukorwa mu karere.
Umuvugizi w’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye avuga ko Umuryango w’abibumbye ushyigikiye gahunda z’amahoro mu karere.
Ku wa kabiri, tariki ya 24 Nyakanga, akiri i New York, Umukuru w’igihugu cya congo yahaye abitabiriye umuherwe w’umunyamerika akaba n’umugiraneza Bill Gates, yijeje inkunga muri gahunda y’ubuzima Perezida wa RDC.
- Kwamamaza -
Isuzuma k’ubuzima muri Repubulika Iharanira demokarasi ya congo no gushyigikira gahunda y’uburezi nizo ngingo nyamukuru iyi nama yibanzeho.
Bill Gates yagejeje kuri Perezida Tshisekedi iterambere rikomeye mu gukingira indwara ya poli muri DRC.
Nk’uko Minisitiri w’ubuzima Roger Kamba abivuga, “kuva ku bantu 500 mu 2022, umubare w’abana barwaye wiyongereye ukagera kuri 200 mu 2023, hanyuma na 22 gusa muri 2024”.
- Kwamamaza -
Aba baterankunga Bill na Melinda Gates bifuza kugira uruhare mu gukingira buri gihe abana b’Abanyecongo mu rwego rwo kurwanya indwara y’iseru, indwara y’inkoko n’iyubushita bw’inkende(MPOX).
Roger Kamba yongeyeho ko yifuza gutera inkunga urwego rw’ubuhinzi muri DRC no guha abanyeshuri b’Abanyecongo ibinini bifitanye isano na Starlink.
N’ubwo bimeze bityo, hirya no hino muri Repubulika Iharanira demokarasi ya congo hari ibibazo mu burezi aho abarimu bakiri mu myigaragambyo basaba Leta kongezwa umushahara ndetse bamwe banze no kwigisha kuva amashuri yatangira muri icyo gihugu.
Mu gihe bamwe bigaragambya hari n’abari mu Buhungiro, leta ya congo ikaba yarasabye abo bose bahunze gusubira mu bice baturutsemo kuri ubu bigenzurwa na M23 ihanganye n’icyo gihugu.
Uretse intambara yibasiriye uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira demokarasi ya congo iki gihugu cyibasiriwe n’icyorezo cy’ubushita bw’inkende gikomeje kwibasira abana cyane.
Rwanda tribune.com