• Languages :
  • English
  • Francais
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
Saturday, March 25, 2023
  • AHABANZA
  • Politike
  • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
  • Amateka
  • TRIBUNETV
Rwanda Tribune
  • AHABANZA
  • Politike
  • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
  • Amateka
  • TRIBUNETV
Ntabyabonetse
Reba Byose
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
KWAMAMAZA
Ahabanza Nyamukuru

Congo  yinyuzemo ibajijwe iby’imikoranire ya FARDC na FDLR

Na David
January 27, 2023
Muri Nyamukuru, Politike, Umutekano
0
Congo  yinyuzemo ibajijwe iby’imikoranire ya FARDC na FDLR
154
Yasangijwe
1.9k
Yasuwe
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi wa leta ya DR-Congo akaba na Minisitiri w’itumanaho , Patrick Muyaya  yavuze ko  nta mikoranire   iki gihugu gifitanye  n’Umutwe w’Iterabwoba  wa FDLR ko ahubwo Leta y’u Rwanda  icya mbere igomba kwemera ko   ari abanyarwanda ndetse ko biteye ikibazo gushyira ku munzani umwe FDLR igizwe n’abantu bavuye mu Rwanda na M23.

Patrick Muyaya yakomeje avuga ko  FDLR ari abantu baje nk’impunzi ari za miliyoni, ndetse  ko Congo iri mu bikorwa byo gucyura impunzi  kandi ko  idakene gukorana  na FDLR .

Ati: “Twebwe ntabwo ducumbikiye FDLR, ni abantu baje nk’impunzi ari za miliyoni, ndetse turi mu bikorwa byo gucyura impunzi ariko mbere y’ibyo tugomba kwita ku kibazo cy’imirwano y’abitwaje intwaro, twebwe ntabwo dukeneye gukorana na FDLR [kuko] yica mbere na mbere abanyecongo.”

Mu kiganiro na BBC ,Muyaya yagarutse ku ndege ya Gisirikare ya FARDC  iherutse kurasirwa mu kirere cy’u Rwanda aho yavuze ko  ari igikorwa cy’intambara  kuko ngo iyi ndege yururukaga bisanzwe  ijya  kugwa ku ku kibuga cy’Indege cya Goma bityo ko   kuyirasa yagombaga no kugwa  ku basivile , ikibazo avuga ko cyirengagijwe n’u Rwanda.

Raporo iheruka y’inzobere za ONU kuri DR Congo nayo ivuga ko bamwe mu bagize ingabo za DR Congo bakorana n’umutwe wa FDLR, ibi kandi byashimangiwe  n’abarwanyi b’uyu mutwe  baherutse gufatwa mpiri na M23  aho bavuze ko  imyenda n’ibikoresho by’intambara babihabwa  n’ingabo za Congo.

Aba barwanyi ba FDLR bashimangiye  kandi ko  bafatanya n’Ingabo za Congo mu  rugamba  rwo kurwanya   umutwe wa M23 ndetse ko ari  nabo baha imyitozo  umutwe wa Nyatura.

Kinshasa ishinja Kigali guha intwaro n’ingabo umutwe wa M23, ndetse no kwanga kubahiriza amasezerano ya Luanda ategeka M23 gusubira inyuma no gushyira intwaro hasi.

Kinshasa ikomeza gushimangira ko intambara irimo kurwanya na M23 ari u Rwanda ruyihishe inyuma. Ibihugu nka Amerika n’Ubufaransa nabyo byasabye u Rwanda guhagarika gufasha M23.

Kigali ihakana ibi, igashinja Kinshasa gukorana n’inyeshyamba ziyirwanya za FDLR zagiye zikora ibikorwa bitandukanye byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda   kandi uyu mutwe wa FDLR ukaba ugizwe ahanini n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda  mu 1994.

Perezida wa Congo , Tshisekedi aherutse  kuvuga ko  umutwe wa FDLR  ntacyo utwaye , gusa nyuma y’iri jambo, uyu mutwe wahise utangaza ko uhari   ukora ndetse wambariye urugamba  rwo gutera u Rwanda ugakuraho ubutegetsi buriho.

Mu ijambo Perezida Paul Kagame aheruka kuvugira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yumvikanishije ko umutwe wa FDLR ari kimwe mu muzi w’ibibazo ku mahoro mu burasirazuba bwa DR Congo nyuma y’iri jambo , Patrick Muyaya yamushinje  ‘kugira impunzi igikoresho cya politike’.

Ibijyanye Nayo Inkuru

Intara ya Kivu y’amajyaruguru yongeye gufunga amayira yerekeza mu mujyi wa Goma
Mu mahanga

FARDC yihakanye ibyaha by’intambara ishinjwa n’inyeshyamba za M23

March 25, 2023
Perezida wa America ahise agenera ubutumwa bukomeye u Rwanda kubwo gufungura Rusesabagina
Nyamukuru

Perezida wa America ahise agenera ubutumwa bukomeye u Rwanda kubwo gufungura Rusesabagina

March 25, 2023
Ni ibiki u Bubiligi bwahaye u Rwanda byifashishwa mu gushinja Rusesabagina?
Nyamukuru

Bidasubirwaho Rusesabagina ntakiri imfungwa, menya uko yasohotse muri Gereza n’aho yahise ajya

March 25, 2023
Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDCongo yahawe izindi nshingano: Perezida Kagame yakoze impinduka
Nyamukuru

Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDCongo yahawe izindi nshingano: Perezida Kagame yakoze impinduka

March 25, 2023
Garage Medecar Ltd yaje ari igisubizo ku batunze ibinyabiziga muri Rubavu n’abahagenda
Nyamukuru

Garage Medecar Ltd yaje ari igisubizo ku batunze ibinyabiziga muri Rubavu n’abahagenda

March 25, 2023
Si Rusesabagina na Sankara bafungurwa gusa, bararekuranwa n’abandi 18
Nyamukuru

Si Rusesabagina na Sankara bafungurwa gusa, bararekuranwa n’abandi 18

March 24, 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Izijyezweho
  • Ibitekerezo
  • Iziheruka
Breaking news: Col Rugema Emmanuel wari Umuyobozi mukuru wa RUD URUNANA yishwe

Breaking news: Col Rugema Emmanuel wari Umuyobozi mukuru wa RUD URUNANA yishwe

October 23, 2020
DRC yashyize hanze intwaro izifashisha mu gutera u Rwanda

DRC yashyize hanze intwaro izifashisha mu gutera u Rwanda

November 3, 2022
ADEPR:Abashumba ba za Paruwase 435,Abacungamutungo 435 n’abavugabutumwa 3600 basezerewe

ADEPR:Abashumba ba za Paruwase 435,Abacungamutungo 435 n’abavugabutumwa 3600 basezerewe

April 5, 2021
Ubushakashatsi bwagaragaje ko Urumogi rufite ubushobozi bwo kuvura Covid-19 kurusha indi miti yose irimo kwifashishwa

Ubushakashatsi bwagaragaje ko Urumogi rufite ubushobozi bwo kuvura Covid-19 kurusha indi miti yose irimo kwifashishwa

March 21, 2022
DRC yatangaje ko yiyemeje kugaba igitero ku Rwanda _ Patrick Muyaya

DRC yatangaje ko yiyemeje kugaba igitero ku Rwanda _ Patrick Muyaya

24
DRC yashyize hanze intwaro izifashisha mu gutera u Rwanda

DRC yashyize hanze intwaro izifashisha mu gutera u Rwanda

20
Breaking News: Umutwe wa M23 wateye utwatsi ibyemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC  i Luanda

Breaking News: Umutwe wa M23 wateye utwatsi ibyemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC i Luanda

15
Perezida Tshisekedi murugamba rwo gushakisha Jenerali Omega ngo abatabare

Perezida Tshisekedi murugamba rwo gushakisha Jenerali Omega ngo abatabare

15
Perezida wa America ahise agenera ubutumwa bukomeye u Rwanda kubwo gufungura Rusesabagina

Perezida wa America ahise agenera ubutumwa bukomeye u Rwanda kubwo gufungura Rusesabagina

March 25, 2023
Ni ibiki u Bubiligi bwahaye u Rwanda byifashishwa mu gushinja Rusesabagina?

Bidasubirwaho Rusesabagina ntakiri imfungwa, menya uko yasohotse muri Gereza n’aho yahise ajya

March 25, 2023
Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDCongo yahawe izindi nshingano: Perezida Kagame yakoze impinduka

Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDCongo yahawe izindi nshingano: Perezida Kagame yakoze impinduka

March 25, 2023
Garage Medecar Ltd yaje ari igisubizo ku batunze ibinyabiziga muri Rubavu n’abahagenda

Garage Medecar Ltd yaje ari igisubizo ku batunze ibinyabiziga muri Rubavu n’abahagenda

March 25, 2023
KWAMAMAZA
  • AHABANZA
  • Politike
  • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
  • Amateka
  • TRIBUNETV
Call us: 0783 646 291

© 2023 Rwanda Tribune - Web development by Codity.

Ntabyabonetse
Reba Byose
  • AHABANZA
  • Politike
  • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
  • Amateka
  • TRIBUNETV

© 2023 Rwanda Tribune - Web development by Codity.