Imibare mishya ya Minisiteri y’Ubuzima ku bijyanye n’icyorezo cya COVID-19, iragaragaza tariki ya 30 Gicurasi 2020 umuntu umwe yahitanywe n’icyorezo cya Covid19, akaba abaye uwa mbere wishwe na cyo mu Rwanda.
Nk’uko bisanzwe mu matangazo y’iyi minisiteri atanga amakuru mashya ku cyorezo cya Covid19,nta mwirondoro uhagije w’uyu nyakwigendera watangajwe.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko uyu muntu ari Umunyarwanda ufite imyaka 65 w’umushoferi wabaga mu gihugu cy’abaturanyi kitavuzwe izina wahisemo gutaha amaze kurembywa n’iyi ndwara.
Minisiteri y’ubuzima ivuga ko akimara kugera mu maboko y’abaganga bo muri kimwe mu bigo byita ku barwaye iki cyorezo mu Rwanda, bamwitayeho bihagije ariko akaza kwitaba Imana kubera kwangirika imyanya y’ubuhumekero.
Itangazo rya minisiteri y’ubuzima kandi rigaragaza ko mu bipimo 1 368 byafashwe, habonetsemo abanduye bane (4) byatumye umubare w’abamaze gusanganwa ubu bwandu bose mu Rwanda ugera kuri 359.
Iri tangazo rivuga ko abakize bashya ari batatu maze umubare w’ abamaze gukira bose ugera kuri 250 mu gihe abakirwaye bose ari 108.
UMUKOBWA Aisha