Mu mahangaNyamukuruPolitike

Domitien Ndayizeye yavuze ko ubwinshi bw’amashyaka ari mu Burundi nta musaruro butanga

Domitien Ndayizeye yavuze ko ubwinshi bw’amashyaka ari mu Burundi nta musaruro butanga

Domitien Ndayizeye wigeze kuyobora u Burundi yatangaje ko muri icyo gihugu hari amashyaka menshi adatanga umusaruro, ayagira inama yo kwihuza kugira ngo agire ingufu zo gutanga umusanzu muri politiki y’u Burundi.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Ndayizeye yatanze kandidatire ye nk’uziyamamaza mu matora ya Perezida ateganyijwe muri Gicurasi uyu mwaka, akiyamamaza ahagarariye impuzamashyaka yitwa Kira-Burundi.

Ndayizeye yayoboye u Burundi mu nzibacyuho guhera mu mwaka wa 2003 kugeza muri 2005 ubwo yashyikirizaga ubutegetsi Perezida Pierre Nkurunziza wari umaze gutorwa n’Inteko Ishinga Amategeko.

Mu kiganiro yagiranye na BBC nyuma yo gutanga kandidatire ye , Ndayizeye yavuze ko kuba mu Burundi hari amashyaka menshi, nta musaruro ufatika bitanga, ayagira inama yo kwihuriza hamwe.

Yagize ati “Njyewe mbona ko mu gihugu cyacu hari amashyaka menshi atari ngombwa. Maze imyaka myinshi nsaba amashyaka yaba ayo turi kumwe n’ayo tutari kumwe, ko yakwihuza kugira ngo bashobore kugira ingufu nyinshi kandi nzi ko kubigenza gutyo byorohereza amashyaka kumvikana no gushyira mu bikorwa ibyo bumvikanye.”

Ndayizeye avuga ko n’iyo habaye ikibazo amashyaka akajya mu biganiro, byoroha kubona igisubizo kandi bigakorwa vuba.

Uyu mugabo w’imyaka 66 yavuze ko ashaka kongera kuyobora u Burundi kuko abona abamusimbuye ntacyo bagezeho.

Kuri we, ngo aramutse atowe byamera nko guhera aho yacumbikiye mu mwaka wa 2005 kuko nta kintu kigaragara abamusimbuye bakoze.

Ndayizeye yishimira ko mu myaka yamaze ku butegetsi, yabashije gushyira mu bikorwa bimwe mu byo amasezerano ya Arusha yo kubanisha Abarundi yavugaga. Yavuze ko yateguye amatora y’umusimbura kandi akagenda neza no kuvuganira u Burundi mu mahanga kugeza ubwo Banki y’Isi ibukuriyeho ideni ryari rimaze igihe.

Ati “Hari hasigaye ko abansimbura bashyira mu bikorwa amasezerano ya Arusha , bakagarura amahoro mu gihugu , ukumvikana kw’Abarundi no kubavana mu bukene maze u Burundi bugatangira gutera imbere. Ariko ahubwo abantu bavuga ko u Burundi nta gutera imbere ahubwo bwasubiye inyuma. Sinaba nibeshye mvuze ko umuntu azahera aho twari tugeze.”

Ndayizeye abaye umukandida wa 15 mu bahatanira gushaka kuyobora u Burundi biciye mu matora azaba muri Gicurasi uyu mwaka.

No mu matora ya 2010 yari yatanzwe n’ishyaka Sahwanya Frodebu ngo arihagararire mu matora ariko nyuma aza kwivanamo avuga ko harimo uburiganya.

Domitien Ndayizeye yavuze ko ubwinshi bw’amashyaka ari mu Burundi nta musaruro butanga.

 

Kayirebwa Solange

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close