Uko imyaka igenda ishira indi ikaza ibihe n’ibintu bigenda bisimburana uko bwije n’uko bukeye, aho no mu mvugo z’urukundo naho byahindutse aho ubu kuvuga ngo ndagukunda bitakigezweho.
Mu myaka yagiye itambuka, kubwira umuntu ko umwiyumvamo byagusabaga kumubwira ko umukunda (I love you). Gusa uko imyaka igenda ihita indi ikaza hagenda haza amagambo mashya Kandi aryoheye amatwi.
Mu gihe ufite umukunzi wawe mukundana Kandi mukaba mu kundana nta buryarya hari amagambo menshi wakoresha mu kumubwira ko umukunda Kandi akabyumva kurushaho.
- Kwamamaza -
Dore amwe muri ayo magambo asobanuye byinshi mu rukundo rwawe ndetse n’umukunzi wawe, nk’uko tubikesha News Hub Creator
- I adore you (Ndagukunda)
- You complete me (uranyuzuza)
- You fill my heart with love (Umutima wanjye uwuzuza urukundo)
- You’re everything to me (uri byose byanjye)
- I’m crazy about you (Naragusariye)
- Kwamamaza -
Yego ushobora gukunda umuntu Kandi bidasabye ko mujya mu rukundo twavuga nk’inshuti yawe, cyangwa se umuryango wawe ukunda cyane.
Niba uri gushaka kubabwira urukundo ubafitiye, dore amwe mu magambo wakoresha kandi avuze byinshi.
- You mean a lot to me ( Usobanuye byinshi kuri njye)
- I appreciate you ( Ndagushimira)
- I care about you ( Nkwitaho)
- You matter to me (Uvuze byinshi kuri njye)
Ayo ni amwe mu magambo agezweho, aryoheye amatwi kandi asobanuye byinshi.
Uwineza Adeline