NyamukuruPolitike

Dr Issac Munyakazi yasezerewe mu ishyaka PDI

Kuri uyu wa 1 Werurwe 2020 Abagize Biro Politiki y’Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (PDI) bemeje ko Dr Isaac Munyakazi wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC yirukanwa burundu muri iri shyaka. Bavuga ko basanze amakosa yakoze atakwihanganirwa.

 

Dr Isaac Munyakazi weguye ku mirimo ye nyuma hagatangazwa ko yariye ruswa y’amafaranga ibihumbi 500 kugira ngo ashyire rimwe mu mashuri ku mwanya w’imbere kandi ritabikwiriye byahise bitangazwa ko ari gukurikiranwa na RIBku cyaha cya ruswa ndetse RIB ikaba yaravuze ko igikora iperereza ariko we Dosiye ye ikaba itarashyikirizwa ubushinjacyaha.

 

Mu ijambo Perezida Paul Kagame yagejeje ku bayobozi bari bitabiriye umwiherero wa 17 wabereye mu kigo cya gisirikare cya Gabiro yanenze cyane Dr Munyakazi wemeye gufata ruswa y’ibihumbi Frw500 kugira ngo ashyire ikigo ku mwanya kitatsindiye.

 

Ubutumwa bwatambutse ku rukuta rwa twitter rw’ishyaka PDI bwavugaga ko abagize Biropolitiki y’ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi PDI bemeje ko Dr Isaac Munyakazi wahoze ari umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC yirukanywe burundu muri iryo shyaka kuko basanga amakosa yakoze batayinganira.

Soma Inkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close