• AHABANZA
  • Politike
    • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
    • Amateka
  • TRIBUNETV
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
18 °c
Kigali
19 ° Mon
20 ° Tue
20 ° Wed
20 ° Thu
Thursday, May 19, 2022
Ntabyabonetse
Reba Byose
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
Ahabanza Mu mahanga

DRC: Abadepite banenze ubuyobozi bwa Gisirikare mu ntara ya Kivu y’ Amajyaruguru bukomeje kurebera abaturage bicwa

Na Ildephonse Dusabe
July 28, 2021
Muri Mu mahanga, Nyamukuru, Politike
9 1
0
DRC: Abadepite banenze ubuyobozi bwa Gisirikare mu ntara ya Kivu y’ Amajyaruguru  bukomeje kurebera abaturage bicwa
7
Yasangijwe
137
Yasuwe
WhastappShare on FacebookShare on Twitter

Etat de siege ni uburyo budasanzwe bwashyizwe ho na perezida w’ igihugu cya Congo Kinshasa nyakwubahwa Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo mu rwego rwo guhashya imitwe yitwaje intwaro mu ntara za Kivu y’ Amajyaruguru n’ iya Ituri.

 Intumwa za rubanda mu nteko ishingamategeko ya Kivu y’ Amajyaruguru zisanga nta musaruro ugaragara uri kugerwaho n’ iyi gahunda idasanzwe y’ imiyoborere muri iyi ntara.

Mu ruzinduko aherutse kugirira mu murwa mukuru w’ igihugu Kinshasa, bwana Jean Paul Lumbu Lumbu, visi perezida w’ inteko ishyinga amategeko mu ntara ya Kivu y’ Amajyaruguru, aho yabonaye na perezida wa sena bwana Bahati Lukwebo Modeste, akanabonana na perezida w’ umutwe w’ abadepite bwana Christophe Mboso Nkodia Mpuanga yagaragarije aba bayobozi ko iyi gahunda ya etat de siege nta musaruro ugaragara iri kugeraho. Iyi ntumwa ya rubanda ikomeza isaba aba bayobozi ko mbere yo kwongerera igihe etat de siege mu ntara ya Kivu y’ Amajyaruguru habanza kurebwa icyagezweho mu gihe bamaze muri iyi ntara.

Mu biganiro yagiranye n’ aba bayobozi bakuru b’ igihugu, bwana Lumbu Lumbu yaberetse ko ibyatumye etat de siege ishyirwa mu bikorwa, nta na kimwe iri gukemura kugeza ubu. Kuko urebye nko muri Beni ADF iracyakomeje kwica abantu, uretse ko bigaragara ko abasirikari ba leta babaye benshi muri aka gace, kandi nabyo bitagira umusaruro ufatika. Ikindi, imitwe yitwaje intwaro mu ma teritwari nka Masisi, Rutshuru, Walikare, Nyiragongo n’ ahandi iracyidegembya.

 Bwana Jean Paul Lumbu Lumbu yaboneyeho n’ umwanya wo kwereka aba bayobozi uburyo umuyobozi w’ intara uri ku buyobozi muri Kivu y’ Amajyaruguru, akomeje kugaragaza agaciro gake aha intumwa za rubanda muri iyi ntara aho abagereranya n’ abana bo ku mihanda mu gihe izi ntumwa za rubanda zashakaga kumubaza umusaruro, we n’ abo bafatanyije kuyobora intara bagezeho.

Uyu muyobozi kandi yerekanye ko ibyo umukuru w’ igihugu yari yategetse ko bikorerwa aba badepite b’ intara nta na kimwe ubuyobozi buhagarariwe na Liyetena Jenerali Constant Ndima yashyize mu bikorwa.

Inkuru Iheruka

Umuzimu wizirinze kuri ADEPR Ishami rya Uganda byarangiye urishenye unashyiraho akadomo!

Inkuru Ikurikira

Abasirikare 7 ba FARDC n’Abarwanyi 15 ba ADF nibo baguye mu mirwano yabahanganishije

Inkuru Ikurikira
Abasirikare 7 ba FARDC n’Abarwanyi 15 ba ADF nibo baguye mu mirwano yabahanganishije

Abasirikare 7 ba FARDC n’Abarwanyi 15 ba ADF nibo baguye mu mirwano yabahanganishije

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Contacts

Marketing: 0788663576
Editor: 0780341467
Management: 0789605667
Emails: info@rwandatribune.com

Facebook Twitter
  • English
  • French
  • Tribune Tv
  • Amategeko agenga Ubwanditsi
  • Tuvugishe
  • Ubufasha

© 2020 Rwanda Tribune Developed by Codity.

  • #4422 (no title)
  • Advertise
  • Advertisement
  • Ahabanza
  • Attribution
  • Blog
  • Cart
  • Checkout
  • Contact
  • Contact Us
  • Home 2
  • Home 3
  • Home 4
  • Home 5
  • Home Default 2
  • Home with 2 sidebar
  • Home with no sidebar
  • Home with sidebar left
  • Home with sidebar right
  • Imikino
  • LoginPress
  • My account
  • POLITIKE
  • Rwanda Tribune
  • Sample Page
  • Shop
  • Slider style 9
  • Social counter widget
  • Text Formatting and Lists
  • Tribune Tv
  • Typography
  • Urukundo
  • Video list widget
  • Weather widget
  • yyy

© 2020 Rwanda Tribune Developed by Codity.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Create New Account!

Fill the forms bellow to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In