Inshuti, n’ abavandimwe, hamwe n’ abagize umuryango wa Joseph-Désiré Mobutu, kimwe n’abahoze bakorana nawe, ndetse n’abo baziranye, ku wa gatandatu tariki ya 7 Nzeri 2024 , bizihije isabukuru y’imyaka 27 ishize uwahoze ari Perezida w’ icyahoze cyitwa Zayire atabarutse.
Ni ibirori byabaye mu mpera z’ iki cyumweru dushoje aho bibutse uwahoze ari umuypobozi w’ icyahoze cyitwa Zaire ubu yabaye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo amaze apfuye.
Misa yo gusabira Nyakwigendera yabereye muri Katedrali ya Notre Dame du Congo, i Kinshasa, ukaba wabaye n’ umwanya ukomeye wo gutekereza ku murage wasizwe n’uyu munyapolitiki.
- Kwamamaza -
Abari bitabiriye iki gikorwa bakunze kugaruka cyane k’ Ubumwe bw’igihugu buvugwa nk’umurage bizwi ko wasizwe n’uwahoze ari Perezida icyahoze cyitwa Zaire.
Catherine Nzunzi wa Mbombo, umwe mubanyacyubahiro bariho mu gihe cy’ ubutegetsi bwa Mobutu, wari muri uwo muhango mu ijambo rye yashimangiye akamaro k’uyu murage wasizwe na Nyakwigendera agira ati:”Ubumwe bw’igihugu bwari ikintu gifatika, twebwe nk’ abantu byitwa ko turi abanyabwenge tugomba kurwanya ikintu cyitwa amoko.
Kandi ndatekereza ko tutagomba gushyira ingufu mu gusubira inyuma ahubwo tugomba gutera intambwe tujya imbere tukagerageza kwishyira hamwe no gushyira mu bikorwa ibyo nyakwigendera yadusigiye nk’umurage, nibwo tuzagira igihugu tugomba kubamo dutekanye.
- Kwamamaza -
Padiri Camille Esika Dingo, wari uyoboye igitambo cya Misa yo gusabira Nyakwigendera nawe yasabye, Abanyekongo gukomeza uyu murage w’ubumwe kugeza no mu bihe bizaza.
Uwafashe ijambo mu izina ry’umuryango, André Bowanga yasabye ko igihugu cyazacyura ibisigazwa by’ umubiri wa Nyakwigendera Mobutu na Moise Tshombe, mu rwego rwo kubasubiza icyubahiro mu gihugu.
Rwandatribune.com