Abakozi b’umuryango utabara imbabare bagera kuri 5 bashimutiwe muri Teritwari ya Fizi mu gace ka Mugera, hanyuma imodoka bari barimo zose zihabwa inkongi y’umuriro.
Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 ugushyingo 2023 mu ma saa tatu n’igice abakozi batanu b’umuryango ufasha imbabare wa CH-ACDD bashimutiwe muri teritwari ya fizi mu gace ka Mugera k’umuhanda kananda –lumbi .
Abari bari kumwe nabo bakozi bari mu modoka bagera kuri 15 imodoka eshatu murizo zaguye mu gico ,maze eshanu abari bazirimo bafata icyemezo cyo gusubira inyuma bagana i fizi muri santere .
Hari hashize iminsi na none abandi bakozi b’umuryango utababara wa AIDES bashimutiwe muri ako gace.
Abantu batandukanye baravuga ko iri shimutwa rikorwa n’abagize umutwe wa wazalendo baba bagamije kwiba .
Mucunguzi obed
Rwandatribune.com