Abanyarwanda bagera ku 100 nibo bivugwa ko bahungiye ku kirwa “Idjwi” giherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo bikaba bivugwa ko barimo bahunga urukingo rwa Covid-19
Amakuru agera kuri Rwandatribune n’uko kuri iki kirwa “Ijwi” hakomeje kugaragara Abanyarwanda bari kuhahungira umunsi k’uwundi ngo bakaba bari gusobanura ko bahunze urukingo rwa Covid-19.
Mu kiganiro Karongo Kalaja Kabiyo umuyobozi wa Teritwari ya “ Ijwi” yagiranye n’ikinyamakuru 7Sur7.CD gikorera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa 12 Mutarama 2021 yemeje ko hari Abanyarwanda bari guhungira kuri icyo kirwa benshi muri bo bakaba bari mu miryango yabakiriye mu gihe abandi bari mu nsengero z’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi
Yagize ati:” barikuza bavuga ko bahunze urukingo rwa Covid-19. Bamwe bafite abavandimwe hano ndetse ninabo babakiriye abandi bakaba bari mu nsengero z’abadivantiiti b’umunsi wa Karindwi. Tumaze kubarura abagera 120”
Uyu muyobozi akomeza avuga ko aba bari guhunga ari abafite imyemerere yo mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi ngo bakaba badakozwa ibyo kwiteza urukingo rwa Covid-19.
Abayobozi bo muri ako gace n’abaturage bahatuye bavuga ko bano banyarwanda bari baherereye mu gace ka Lemera na Nyiridji muri sheferi ya Ntambuka ho muri teritwari ya Ijwi.
Ikindi ngo n’uko bari guhunga bari mu matsinda ndetse bakaba bari kwambutswa n’amato mato mato bahagera bagasobanura ko bari guhunga ubukanguramba bwo kwiteza urukingo rwa Covid-19 buri gukorwa mu Rwanda.
Uyu muyobozi asoza avuga ko ubuyobozi bukuru bw’intara ya Kivu y’Amajyepfo bwagakwiye kwihutira gufatira bano banyarwanda ibyemezo bugashaka uko bagaruka mu Rwanda ndetse ngo hagahirwaho ingamba zo kugenzura urujya n’uruza rwabo mu kiyaga cya Kivu ngo kuko bitagakwiye ko DR Congo iba indiri y’abantu bahunga urukingo rwa Covid-19 mugihe ari icyorezo gihangayikishije Isi yose
Mu cyumweru gishize hari abandi banyarwanda bari bahungiye mu gihugu cy’u Burundi nabo bavuga ko bahunze urukingo rwa Covid-19 ariko leta y’u Burundi iza kubagarura mu Rwanda ku ngufu.
Igikomeje kugaragara n’uko benshi mu bari guhunga urukingo rwa Covid-19 usanga ari abafite imyemerere ifite aho ihuriye n’amadini yabo by’umwihariko ababarizwa mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi.
HATEGEKIMANA Claude