Abaturage bo mu ntara ya Kivu y’Epfo, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bongeye gukora imyigarambyo yo kwamagana “amasezerano ari hagati y’u Rwanda na Congo, agamije kohereza igipolisi cy’u Rwanda gukorera mu mujyi wa Bukavu uri mu ntara ya Kivu y’Epfo.”
Ijwi ry’Amerika ryavuze ko ku munsi w’ejo hirya no hino mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Epfo abantu biriwe mu mazu. Nta mirimo yo mu mirima bakoze. Mu mujyi wa Uvira, uri mu birometero bigera kuri 7 uvuye ku mupaka wa Kavimvira uhuza Congo n’Uburundi, amasoko yafunze. Abanyeshuri ntibize. Amaduka yiriwe afunze. Ndetse n’ibinyabiziga ntibyagaragaye mw’ibarabara.
Adrien Zawadi, umuyobozi wa société civile mu ntara ya Kivu y’Epfo yabwiye Ijwi ry’Amerika ku murongo wa telefone ko bakoze iyi myigarambyo yo kwanga ko igipolisi cy’u Rwanda kizinjira muri Congo bitewe n’uko igihugu cy’u Rwanda gishinjwa mu bwicanyi bwinshi bwakorewe muri Congo.
Yagize ati: “U Rwanda ni rwo rwateje umutekano muke ino iwacu. Kuva mu 1996, u Rwanda rwateye igihugu cyacu ngo ruje kurwanya inyeshyamba zabo. Hari inyeshyamba zagiye zishyigikirwa n’u Rwanda mu guteza umutekano muke ino. None ngo bazaza kuturindira umutekano! Ntabyo dushaka. “
Bamwe mu bacuruzi bo muri Uvira bavuga ko iyi myigarambyo yo kudakora imirimo yabahombeje kandi babeshejweho no gukora. Hari abasanga société civile zo muri iyi ntara ya Kivu y’Epfo zari zikwiye gukora imyigaragambyo yo kwamagana imitwe yitwaje ibirwanisho y’abanyamahanga iri muri Teritware ya Uvira, aho gukora imyigaragambyo y’abantu bataragera muri congo.
Minisitiri Muyaya Patrick, umuvugizi wa Leta ya Congo, mu biganiro bitandukanye yagiye aha ibitangazamakuru bitandukanye, ahakana ko nta ba polisi b’u Rwanda bari muri Congo kandi nta mushinga uhari wo kuzana igipolisi cy’u Rwanda muri Congo
Interahamwe zigaruriye Kongo koko
Njye mbona abakongomani barataye umutwe pe.