• Languages :
  • English
  • Francais
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
Saturday, March 25, 2023
  • AHABANZA
  • Politike
  • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
  • Amateka
  • TRIBUNETV
Rwanda Tribune
  • AHABANZA
  • Politike
  • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
  • Amateka
  • TRIBUNETV
Ntabyabonetse
Reba Byose
Rwanda Tribune
Ntabyabonetse
Reba Byose
KWAMAMAZA
Ahabanza Mu mahanga

DRC :Amagambo yabaye menshi avuga ko batagitsinze urugamba bishoyemo buhumyi

Na Umuhoza Yves
February 1, 2023
Muri Mu mahanga, Nyamukuru, Politics, Umutekano
0
DRC :Amagambo yabaye menshi avuga ko batagitsinze urugamba bishoyemo buhumyi
709
Yasangijwe
8.9k
Yasuwe
Share on FacebookShare on Twitter

Kubera intambara itoroshye imaze iminsi ibica bigacika mu burasirazuba bwa Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo bamwe mu banye congo bakomeje kuvuga ko intambara bishoyemo badashobora kuyitsinda, basaba Leta kuyoboka iy’ibiganiro aho gukomeza kurushya iminsi.

Ibi nibimwe mubyatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’uko inyeshyamba za M23 zigaruriye Kitchanga, ndetse zigakomeza zegera imbere, mugihe ingabo za Leta zifite ibikoresho byisumbuye kure iby’izi nyeshyamba ndetse zikagira n’abafasha benshi  barimo n’abacanshuro bo mu itsinda rya Wagner nyamara zikaba zihora zitsindwa ubutitsa.

Ni amwe mu magambo yanditswe na benshi asubirwamo n’uwitwa Israel Zito aho yavuze ati izinyeshyamba z’abatutsi ziturembeje ni abanye congo byaba byiza Leta iganiriye nabo aho gukomeza kurushya iminsi ngo turarwana kuko baratunaniye rwose.

Izi nyeshyamba za M23 zimaze igihe zirwanira uburenganzira bwabo nk’abanyagihugu, ndetse inshuro nyinshi basabye Leta ko bagirana ibiganiro, ariko Leta yo irabihakana, basabye kandi ko hakubahirizwa amasezerano bagiranye 2009 nabyo birananirana ahubwo  bahitamo gutangiza intambara kuri izi nyeshyamba.

Aba banye congo bakomeza bavuga bati “byamaze kugaragara rwose iyi ntambara nti twayitsinda cyakora kugira ngo harengerwe abaturage b’inzirakarengane bari kuzira iyi ntambara Leta ikwiriye kwemera kugirana ibiganiro n’izi nyeshyamba, ariko intambara igahosha.”

Leta ya Congo yakunze kuvuga ko idashobora gufata umwanya ngo iganire na M23 kuko ari umutwe w’iterabwoba, nyamara mu biganiro byabereye I Luanda muri Angola, imyanzuro yabyo yavugaga ko izi nyeshyamba zagombaga gusubira inyuma hanyuma Leta nayo ikagirana nabo ibiganiro.

Izi nyeshyamba zarekuye tumwe mu duce zari zafashe tujya mu maboko y’ingabo z’Afurika y’iburasirazuba, ariko nyamara Leta yatereye agate muryinyo ahubwo ingabo zayo zikomeza kugaba ibitero bikaze kuri izi nyeshyamba.

Ukurikije uko aba bahanga mu bya Politiki bo muri Congo babivuga iyi ntambara kugira ngo ihagarare ndetse n’umutekano uboneke muri kiriya gice cy’iburasirazuba bwa Congo ni uko hakurikizwa inzira y’ibiganiro aho gukomeza guhangana n’intwaro.

Umuhoza Yves

Tags: featured

Ibijyanye Nayo Inkuru

Intara ya Kivu y’amajyaruguru yongeye gufunga amayira yerekeza mu mujyi wa Goma
Mu mahanga

FARDC yihakanye ibyaha by’intambara ishinjwa n’inyeshyamba za M23

March 25, 2023
Perezida wa America ahise agenera ubutumwa bukomeye u Rwanda kubwo gufungura Rusesabagina
Nyamukuru

Perezida wa America ahise agenera ubutumwa bukomeye u Rwanda kubwo gufungura Rusesabagina

March 25, 2023
Ni ibiki u Bubiligi bwahaye u Rwanda byifashishwa mu gushinja Rusesabagina?
Nyamukuru

Bidasubirwaho Rusesabagina ntakiri imfungwa, menya uko yasohotse muri Gereza n’aho yahise ajya

March 25, 2023
Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDCongo yahawe izindi nshingano: Perezida Kagame yakoze impinduka
Nyamukuru

Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDCongo yahawe izindi nshingano: Perezida Kagame yakoze impinduka

March 25, 2023
Garage Medecar Ltd yaje ari igisubizo ku batunze ibinyabiziga muri Rubavu n’abahagenda
Nyamukuru

Garage Medecar Ltd yaje ari igisubizo ku batunze ibinyabiziga muri Rubavu n’abahagenda

March 25, 2023
Si Rusesabagina na Sankara bafungurwa gusa, bararekuranwa n’abandi 18
Nyamukuru

Si Rusesabagina na Sankara bafungurwa gusa, bararekuranwa n’abandi 18

March 24, 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Izijyezweho
  • Ibitekerezo
  • Iziheruka
Breaking news: Col Rugema Emmanuel wari Umuyobozi mukuru wa RUD URUNANA yishwe

Breaking news: Col Rugema Emmanuel wari Umuyobozi mukuru wa RUD URUNANA yishwe

October 23, 2020
DRC yashyize hanze intwaro izifashisha mu gutera u Rwanda

DRC yashyize hanze intwaro izifashisha mu gutera u Rwanda

November 3, 2022
ADEPR:Abashumba ba za Paruwase 435,Abacungamutungo 435 n’abavugabutumwa 3600 basezerewe

ADEPR:Abashumba ba za Paruwase 435,Abacungamutungo 435 n’abavugabutumwa 3600 basezerewe

April 5, 2021
Ubushakashatsi bwagaragaje ko Urumogi rufite ubushobozi bwo kuvura Covid-19 kurusha indi miti yose irimo kwifashishwa

Ubushakashatsi bwagaragaje ko Urumogi rufite ubushobozi bwo kuvura Covid-19 kurusha indi miti yose irimo kwifashishwa

March 21, 2022
DRC yatangaje ko yiyemeje kugaba igitero ku Rwanda _ Patrick Muyaya

DRC yatangaje ko yiyemeje kugaba igitero ku Rwanda _ Patrick Muyaya

24
DRC yashyize hanze intwaro izifashisha mu gutera u Rwanda

DRC yashyize hanze intwaro izifashisha mu gutera u Rwanda

20
Breaking News: Umutwe wa M23 wateye utwatsi ibyemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC  i Luanda

Breaking News: Umutwe wa M23 wateye utwatsi ibyemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu bya EAC i Luanda

15
Perezida Tshisekedi murugamba rwo gushakisha Jenerali Omega ngo abatabare

Perezida Tshisekedi murugamba rwo gushakisha Jenerali Omega ngo abatabare

15
Perezida wa America ahise agenera ubutumwa bukomeye u Rwanda kubwo gufungura Rusesabagina

Perezida wa America ahise agenera ubutumwa bukomeye u Rwanda kubwo gufungura Rusesabagina

March 25, 2023
Ni ibiki u Bubiligi bwahaye u Rwanda byifashishwa mu gushinja Rusesabagina?

Bidasubirwaho Rusesabagina ntakiri imfungwa, menya uko yasohotse muri Gereza n’aho yahise ajya

March 25, 2023
Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDCongo yahawe izindi nshingano: Perezida Kagame yakoze impinduka

Vincent Karega wari Ambasaderi w’u Rwanda muri RDCongo yahawe izindi nshingano: Perezida Kagame yakoze impinduka

March 25, 2023
Garage Medecar Ltd yaje ari igisubizo ku batunze ibinyabiziga muri Rubavu n’abahagenda

Garage Medecar Ltd yaje ari igisubizo ku batunze ibinyabiziga muri Rubavu n’abahagenda

March 25, 2023
KWAMAMAZA
  • AHABANZA
  • Politike
  • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
  • Amateka
  • TRIBUNETV
Call us: 0783 646 291

© 2023 Rwanda Tribune - Web development by Codity.

Ntabyabonetse
Reba Byose
  • AHABANZA
  • Politike
  • Ubutabera
  • Iyobokamana
  • Mu mahanga
  • Imyidagaduro
  • IMIKINO
  • Ubucukumbuzi
  • Amateka
  • TRIBUNETV

© 2023 Rwanda Tribune - Web development by Codity.