Mukiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 20 Nzeri ihuriro ry’imiryango itegamiye kuri Leta ryatangaje ko bari gutegura imyigaragambyo izaba kuwa 26 Nzeri 2022 ,ikazaba igamije gusaba Leta kubohoza umujyi wa Bunagana ndetse no kwamagana ingabo za MONUSCO.
Umujyi wa Bunagana uherereye muri teritwari ya Rutshuru mu y’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, umaze igihe uri mu maboko y’inyeshyamba za M23 dore ko zawinjiyemo muri Kamena 2022.
Muri iki kiganiro cyabereye mu mujyi wa Goma basobanuye ko bazabanza gukoresha iminsi ibiri mucyo bise ville-morte mu rwego rwo kunenga Guverinoma no kubasaba ko bagarura umujyi wa Bunagana, ukava mu maboko y’inyeshyamba. Tuzabasaba kandi guhagarika ubwicanyi buri gukorerwa muri kariya karere mu gihe abaturage batanze imisanzu yo guhemba abakozi ba Leta ngo bacunge umutekano nyamara abantu bakaba bicwa nta nkurikizi.
Nk’uko byatangajwe na John Banyene, Perezida w’iri huriro yagize ati” Tubabajwe cyane no kubona abantu bacu birirwa bazerera barabaye impunzi hirya no hino mu bice bitandukanye, bicwa n’inzara kubera intambara.
Muri iyi myigaragambyo, kandi hazabaho gusaba ko ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye , bugamije kugarura amahoro mu DRC ( MONUSCO ) buhagarara burundu kuko ntacyo bwatumariye.
Umuhoza Yves