Kuwa 6 Mutarama 2022 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ho mu gace Ka Butembo nibwo hatangiye gucicikana inkuru ivuga ko muri ako gace hafashwe ikamyo ipakiye imyenda ya gisirikare yenda gusa n’iyi ngabo za Uganda UPDF.
Amakuru dukura ku mboni yacu iherereye mu gace ka Butembo avuga ko ifatwa ry’iyo kamyo ryateje impagara muri Kivu y’Amajyaruguru.
Nyuma y’aya makuru yifatwa ry’iyo kamyo yari ipakiye imyenda ya Gisirikare yenda Gusa n’iya UPDF, ibinyamakuru bisanzwe bikoreshwa n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni birimo Chimpreport na Trumpet News byahise bitangaza inkuru yavugaga ko iyo kamyo yari ipakiye iyo myenda ya gisirikare yaturutse mu Rwanda gusa usibye kubivuga gutyo nta kimenyetso bino binyamakuru byerekanye ko iyo kamyo yari iturutse mu Rwanda. Kugeza ubu iyo kamyo ikaba ifungiye ku biro bya gasutamo bya Butembo
Ibi binyamakuru bikomeza bivuga ko u Rwanda rufite umugambi wo kurwanya igikorwa ingabo za Uganda zihuriyeho na FARDC cyo kurwanya umutwe wa ADF usanzwe urwanya ubutegetsi bwa Perezida Museveni ukaba ufite ibirindiro mu teritwari ya Beni.
Mbere yaho gato Brg.Gen Byekwaso umuvugizi w’igisirikare cya UPDF yari yatangaje ko ikigamijwe ari ukwangiza isura y’ingabo za Uganda ngo zakiriwe neza n’abaturage b’A bakongomani.
Ibi ariko ntago abivugaho kimwe n’abakongomani kuko ubwo ingabo za Uganda zinjiragaga muri teritwari ya Beni habayeho imyigaragambyo yo kuzamagana.
Yanongeho ko uRwanda rutigeze rwishimira ko abasirikare ba Uganda bajya mu burasirazuba bwa DR Congo kurwanya umutwe wa ADF ,aha akaba yarashakaga kugaragaza ko ikibazo kiyo kamyo gifite aho gihuriye n’uRwanda.
Ibi ariko nti byatunguye abasanzwe bazi neza ibibazo biri hagati y’uRwanda n’igihugu cya Uganda bavuga ko ubu ari ubundi buryo buri gukoreshwa na perezida Museveni mu rwego rwo gutera abaturage b’abakongomani ubwoba babereka ko u Rwanda ari ikibazo k’umutekano wabo no kugerageza guhindanya isura y’u Rwanda mu burasirazuba bwa DR Congo.
Ibi bije nyuma yaho Uganda itahwemye kugaragaza ko ishigikiye abagambiriye guhungabanya umutekano w’u Rwanda barimo abo mu mutwe wa RNC, RUD Urunana na FDLR bagize Uganda indiri ndetse bakaba bahabwa n’ubufasha n’ubutegetsi bwa Uganda. Iyi mitwe kandi ikaba inafite ibirindiro mu burasirazuba bwa Congo hafi y’agace ingabo za Uganda ziri gukorera ibikorwa byazo.
Ibi nibyo byatumye leta y’u Rwanda itangaza ko n’ubwo itarebwa no kuba ingabo za Uganda ziri muri DRCongo ariko iri kubikurikiranira hafi kugirango ibikorwa bya UPDF mu burasirazuba bwa Congo bitazagira ingaruka k’umutekano w’uRwanda.
Ikindi n’uko kugeza ubu hatigeze hagaragazwa nimero ya puraki y’iyo kamyo ahubwo bikagirwa ubwiru.
Si ubwa mbere kuko ubutegetsi bwa perezida Museveni bwakunze gusebya u Rwanda mu bihugu bituranyi byumwihariko kuruteranya n’igihugu cya Tanzania ,ibi ngo akaba abikora agamije gusiga icyasha no gutesha agaciro ubutegetsi bw’uRwanda buyobowe na Perezida Paul Kagame mukarere k’ibiyaga bigari .
Mu mwaka wa 2000 abibuka neza bazi uburyo nyuma y’intambra yahanganishije ingabo z’u Rwanda n’iza Uganda i Kisangani Perezida Museveni yagerageje guteranya uRwanda n’Ubwongereza ubwo yabwiraga Tonny Blaire wari Minisitiri w’Ubwongereza icyo gihe ko u Rwanda ari igihugu kidashobotse ariko bigafata ubusa.
Kuri ubu akaba atangiye amayeri ye muburasirazuba bwa Congo agamije kwangisha u Rwanda abaturage b’Abakongomani.
Hategekimana Claude