Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, inkongi y’umuriro yongeye kwibasira ububiko bw’ibiro bikuru bya Komisiyo y’amatora byo mu Ntara ya Tanganyika birakongoka. Ibi biro biri mu gace kamwe ko mu Mujyi wa Kalemie.
Aya makuru yemejwe n’umwanditsi mukuru wa CENI wo Ntara ya Tanganyika Bwana SAIDI BILALI,aho yavuze ko hari za batteries zikoreshwa n’izuba ndetse n’ibyuma bishinzwe kugabanya imbaraga z’umuriro, ibi bikoresho byose ngo bikaba byahiye birakongoka.
Uyu muyobozi yanavuze, iyi mpanuka ari ikibazo cya Circuit ariko ko abashinzwe izo service z’amashanyarazi bamaze gutangira gusuzuma kugira iyo mpanuka itaza gukomeza.
Bwana Saidi yakomeje avuga ko uyu muriro wahise uzimwa utarafatira ahari habitse ibindi bikoresho byarimo imashini zifashishwa mu gutora ndetse n’ahabitse ibindi bikoresho byinshi by’amatora.
Si ubwambere ibiro bya Komisiyo y’amatora bifashwe n’inkongi y’umuriro muri iki gihe iki gihugu kiri kwitegura amatora y’umukuru w’igihugu azaba mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka, aho bikunze kuvugwa ko bwaba ari uburyo bwo gushaka gusubika amatora.
Uwineza Adeline