Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya Katembwe, yatangaje ko inama y’umutekano yayobowe n’umukuru w’igihugu bafatiyemo imyanzuro itandukanye irimo gufungira inzira igihugu cy’u Rwanda.
Iyi nma yatumijwe nyuma y’uko inyeshyamba za M23 zifashe umujyi muto wa Kitchanga, kandi yatumijwe nyuma y’uko indege y’igisirikare cya Congo yinjiriye mu Rwanda, kunshuro ya gatatu bikaba ngombwa ko iraswaho.
Perezida wa RDC Félix Tshisekedi, yayoboye iyi nama yigaga ku bibazo by’umutekano muke uri mu gihugu cye, by’umwihariko ku mpamvu y’umutwe w’inyeshyamba wa M23 wigaruriye agace ka Kitshanga, yanzura ko u Rwanda rugiye gufungirwa inzira.
Muri iri tangazo yagize ati “ Perezida wa Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yayoboye inama y’inzego z’umutekano yiga ku bibazo by’umutekano by’umwihariko mu gace ka Kitshanga no mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru; yizeza abaturage cyane abo muri Kivu y’Amajyaruguru, ko ingamba zose zafashwe zirimo gufungira amayira u Rwanda na M23.”
Ntabwo iryo tangazo risobanura neza uburyo u Rwanda rugiye gufungirwa inzira, gusa usesenguye neza byumvikanisha n’ubundi umurongo RDC imaze igihe yarafashe, wo gushinja Leta y’ u Rwanda ko ruvogera ubusugire bwayo.
Iyi yateranye ibaye nyuma y’iminsi ibiri Inyeshyamba za M23 umujyi muto wa Kitchanga n’inyengero zawo izi nyeshyamba zikirukana ingabo za Leta.
Nyamara igisirikare cya Congo cyo cyatangaje ko kuva mu gace ka Kitshanga ari amayeri y’urugamba bakoze kugira ngo bazabone uko biganzura uyu mutwe wa M23.
Mbere yo gufata Kitshanga, M23 yari yafashe utundi duce dutandukanye turimo imihanda ihinguka i Goma, bivuze ko ubu ariyo iri kugenzura inzira zo mu merekezo ya Goma-Masisi.
Izi nyeshyamba kandi nyuma na mbere yo gufata utu duce bafashe batangaje ko intego yabo itari iyo gufata uduce twinshi cyangwa se igihugu ahubwo bari guharanira uburenganzira bwabo.
Mu magambo yumvikanye ubwo bafataga Kitchanga izi nyeshyamba zavugaga ko zigiye guhagrika Jenoside iri gukorerwa bene wabo bari I Masisi Lita n’ingabo zayo bahagarikiye abo bicanyi.
Umuhoza Yves
Ngaho da.Nta bwenge yaneye aho atema!Ntumbaze nta bwenge ari nde, kuko muramuzi!
None se Cyisecyedi, ingamba wavuze kuva Bunagana ifatwa kugeza ubu ukizivuga, aho izo ngamba ntizaba zarafashe ubusa? Wize izindi se?
Niba se M23 ikurusha imbaraga, wamanitse amaboko!
Agapfa kaburiwe ….