Indege y’igisirikare cy’Ubufarasa yari ivuye muri Chad yerekeje mu Burundi yagiriye ikibazo mu nzira, birangira iguye ku kibuga cy’indege cya Bangkoka giherereye mu mujyi wa Kisangani, muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo.
Iyi ndege y’ingabo z’Ubufaransa zirwanira mu kirere yagize ikibazo cya moteri igeze mu nzira, abatekinisiye bahita basaba uburenganzira bwo kuyigusha kuri iki kibuga cyo mu muji wa Kisangani.
Ntabyinshi byatangajwe na DRC cyakora iyi ndege byatangajwe ko yari itwaye ibikoresho bya Gisirikare.
Umuhoza Yves