Minisiteri y’Ubutabera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo irashinja inteko ishingamategeko umutwe wa Sena ucyuye igihe ibyaha binyuranye birimo n’ibyo knyereza umutungo w’igihugu.
Ni byatangajwe na minisitiri w’ubutabera, Constant Mutamba, wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho yabigaragarije Perezida w’ibiro by’ inama y’umutwe w’inteko ishinga amategeko, Pascal Kindwelo, mu nama yabereye mu ngoro y’abaturage, nk’uko byatangajwe n’ibiro ntara makuru bya Congo.
Ibi biro byanatangaje ko kuri ubu iperereza ryatangiye, kandi ko rigamije kumenya ukuri kuri iki kibazo no kurwanya ibyaha byo kunyereza imari ya leta mu bigo bya leta.
Constant Mutamba yagize ati: “Nk’uko mu bizi, hari ibihuha byakwirakwijwe ku bijyanye no kunyereza amafaranga kw’ ibiro bya Sena icyuye igihe.
Byari ikibazo rero kuri twe cyo kwizera ibiro by’agateganyo ingingo z’iperereza ry’ubucamanza twakoze kugira ngo Abaturage ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo bagaragarizwe umucyo ku ifoto yazengurutse aho twabonye hari abasenateri barunze amafaranga ku meza.
Nta kintu na kimwe kizamera nka mbere kandi iperereza nirirangira ni bwo tuzashyiraho ibitekerezo rusange ku ngamba zihutirwa kandi zizafatwa.”
Tariki ya 6 Nyakanga 2024, nibwo Minisitiri w’ubutabera yategetse ubugenzacyaha gutangiza byihutirwa iperereza ku gukekwaho icyaha cyo kunyereza umutungo kuri bamwe mu bagize ibiro bya Sena.
Mu ibaruwa yashyizweho umukono na Tomonde Mussai, umusenateri w’icyubahiro wabaye na Perezida w’agateganyo w’ibiro bicyuye igihe tariki ya 01 Nyakanga 2024 ngo yari yaravuganye n’umugenzuzi mukuru w’imari ku bijanye n’amafaranga angana na 8.092.000.000 y’Amanyekongo, cyangwa miliyoni 3 z’amadolari y’Amerika, kuri we yanyerejwe na Sena y’agateganyo.
Bakimara kumenya ibi, Ibiro by’agateganyo by’inteko ishimnga amategeko umutwe wa Sena binyuze kuri Perezida wabyo Pascal Kindwelo, byahakanye ay’amakuru, nkuko byabigaragaje binyuze mu itangazo rigenewe abanyamakuru.
Rwandatribune.com