Jenerali Majoro Peter Cirimwami yagizwe umuyobozi w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu bya gisirikare, ibintu byatangajwe muri Teregaramu yasinyweho na Liyetona Jenerali Tshiwewe Songesa Christian bavuga ko yasimbuye Constant Ndima ku mwanya w’umuyobozi w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Umuyobozi w’ingabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yasinye kuri iyi Teregaramu mu gihe byari bimaze iminsi bihwihwiswa ko Constant Ndima wayoboraga iyi ntara ashobora kuba ari mu buroko hamwe n’abandi bayobozi b’ingabo, muri kariya gace, akaba yarasimbuwe na Jenerali Majoro YCharigonza.
Ibi bije nyuma y’amahano yabaye kuwa 30 Kanama akozwe n’ingabo za Leta ya Congo, abantu barenga 50 bakahaburira ubuzima, hanyuma uwari umuyobozi w’intara ya Kivu y’amajyaruguru agasimbuzwa Jenerali Majoro Charigonza, ibintu byahise byamaganirwa kure n’abatari bake, bavuga ko uyu musirikare bazanye ari umwicanyi n’umujura, k’uburyo ntacyo yazabagezaho.
- Kwamamaza -
Ibi kandi byanagarutsweho na Dr Mukwege anenga icyemezo cya Perezida Tshisekedi, aho yagaragaza ko uyu atakabaye ariwe uza kuyobora iyi ntara. Byaje kurangira Rerouyu Ychaligonza asimbujwe Cirimwami wahoze ari T2 wa Lejiyo ya Gisirikare yo muri Kivu y’Amajyaruguru.
Uyu Cirimwami azwiho ko yakoranye n’inyeshyamba za FDRLR cyane kuva kubwa Perezida Kabila. Uyu musirikare akaba yegukanye umwanya wari wagenewe Ychaligonza.