Mu mahangaNyamukuruPolitikeUmutekano

DRC :Koloneri Festus wa FLN akaba ari nawe wariukuriye agace k’imirwano ka Kalehe yishwe

Koloneri Festus wa FLN akaba ari nawe wariukuriye agace k’imirwano ka Kalehe yishwe

Koloneri Festus wa FLN akaba ari nawe wariukuriye  agace k’imirwano ka Kalehe yicanwe n’abarwanyi 83,abandi 45 bamanitse amaboko.

Imirwano irakomeje mu ishyamba rya Kahuzi biega na Kinono ho muri Gurupoma ya Kalehe,Kivu y’amajyepfo k’umunsi w’ejo sayine nibwo Col.Muhawenimana Theogene alias FESTUS,wayoboraga Batayo yitwa AXES I,yari ishinzwe kurinda icyicaro gikuru cya Gen.Wilson Irategeka yaguye mu mirwano.

Ubwo Col Festus yasohokaga mu ishyamba rya Kahuzi Biyega nibwo yaguye mu mutego w’ingabo za FARDC we n’abo yari ayoboye barengaga 80 bahasiga ubuzima 45 abarwanyi 45 bamanika amaboko,muri 45 abarwanyi 25 bari abakobwa.

Amakuru Rwandatribune.com ikesha umunyamakuru uri iKalehe n’uko Col.Festus yapfanye na bamwe mu ba ofiye harimo;Maj.Rusanganwa Felix uzwi ku mazina ya Gbado,Maj Runyuki,Maj.Kibata,Capt Tumaine Maulice wari ukuriye Kompanyi CRAP na Hakizabera Alphonse na capt Sibomana Musafiri wabarizwaga mu rwego rw’iperereza,izi nfu zikaba ziyongereye kuri Jenerali Jean Pierre Gaseni uherutse kwicwa na FARDC.

Bamwe mu miryango kandi y’aba barwanyi FLN  yari yagize ingwate ,abagera ku 1300 nibo bamaze kwishyikiriza MONUSCO,kandi umubare uragenda wiyongera.

Capt.Dieudonne Kasereka Umuvugizi wa SOKOLA 1 muri Kivu y’Amajyepfo yahize ko nta nyeshyamba za FLN bashaka iwabo

Col.Muhawenimana Theogene alias FESTUS,yavutse  mu mwaka wa 1974,avukira mu Cyahoze ari Perefegitura ya Kigali-Ngali,Komini Gashora,ubuni mu Karere ka Bugesera,Intara y’iburasirazuba,Col.Festus yinjiye mugicengezi mu mwaka wa 1998,muri 1999 yinjira mu Ishuri rikuru rya gislikare ESM ya FDLR ahitwa I Gikoma,ho muri Repubulika ya Congo,muri Tetwari ya Rucuro.

Muri 2016 Koloneri Festus ubwo havukaga NCRD-UBWIYUNGE yari ayoboye I kompanyi yitwa LA COMETE,aba barwanyi yari ayoboye yarabatorokanye abinjiza muri CNRD/FLN,umwe mu babanye nawe bavuga ko yari umwicanyi,akaba yarayoboye igitero kishe abaturage 12 muri Lokarite Bibwe,Gurupoma ya Bashari-Mukoto,Zone ya Masisi ho muri Repubulika iaharanira Demokarasi ya Congo.

 

Mwizerwa Ally

 

 

 

Soma Inkuru

Ibitekerezo

  1. umuriro wakiye ku nterahamwe. amaraso y’inzirakarengane mwasize mumennye mu Rwanda nayo mwakomeje kumena muri kONGO agomba gukomeza kubasaba kugeza igihe isi izarangirira. abapfuye mugende musobanurire Imana ubugome mwakoze

  2. Interahamwe nazo 94 yazo yageze walahi!!!Amaraso arasama maze kubibona !!Kugeza ryari izi nkoramarazo zizahanishwa ibyo zahoze!!FARDC Oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button
Close